
Mu gihe hari ibihuha bivuga ku buzima bwa Justin Bieber no ku mubano we uvugwaho ibibazo nβumugore we Hailey Bieber, uyu muhanzi wβimyaka 31 yagaragaye yisanzuye araseka ubwo yari muri Palm Springs muri iki cyumweru.
Justin, watsindiye Grammy ebyiri, yagaragaye kuwa Mbere ari kumwe nβinshuti ze bajya gufata ikinyobwa cya kawa muri The Vintage Coffee House, igikundiro cyβabamamare muri ako gace kβumutaga. Yagaragaye ameze neza, atuje kandi asetse cyane ubwo yinjiraga mu modoka ya Range Rover.
Ibi byari bitandukanye cyane nβuko yari amaze iminsi agaragara β ameze nkβutameze neza mu maso ndetse nβimyitwarire ye idasanzwe, harimo nβamashusho yaciye kuri Instagram benshi bafashe nkββubusabe bwo gutabarwa.β
Ariko ubu biragaragara ko Justin yagaruye isura yβubushake nβibyishimo, nkβuko byatangajwe nβumuntu wa hafi waganiriye na DailyMail.com ku wa Kabiri, uvuga ko we na Hailey βumukunzi we wβibihe byoseβ barimo gukora uko bashoboye ngo barokore urugo rwabo.
Uwo muntu yakomeje avuga ko Hailey βyiteguye urugambaβ kandi yahisemo kuba βumusingi uhorahoβ Justin akeneye cyane muri iki gihe.
βIcyiza kurusha byose ni uko bakomeza kubana. Justin akeneye kumva afite uhoraho, kandi Hailey yiteguye buri gihe,β nkβuko byavuzwe.
βHailey akunda Justin byβikirenga, rimwe na rimwe bigatuma basa nkβaho Justin atamwubaha uko bikwiye. Ariko kuba bari kugaragara bari kumwe si uburyo bwo guhosha ibihuha gusa β barimo gushakira hamwe umuti, kandi kumva banezerewe bari kumwe ni umuti mwiza cyane kurusha indi yose.β
Uwo muntu wa hafi yakomeje agira ati:
βBamaze kuba ababyeyi, kandi rimwe na rimwe iyo abantu babyaye bibagirwa ko bagomba gukomeza kubaka urukundo rwabo nka babiri. Ubu ni cyo barimo gukora β kubungabunga umubano wabo.β
Ngo impamvu yβuko bagaragara bakunze kugendana cyane muri Los Angeles ni ugushimangira uwo mugambi.
βIzo ngendo zβubusabane zabaye nkβimpano itunguranye, kandi biteguye kuzikomeza mu gihe kiri imbere. Barimo gukora cyane.β
Justin yageze muri Palm Springs ku mpera zβicyumweru, aho yagaragaye ku cyumweru asohotse mu kandi kabari. Abafana be bakeka ko ari kuhategura igitaramo gitunguranye muri Coachella, itangira ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, ifite ibyamamare nka Lady Gaga, Green Day na Post Malone nkβabayoboye.
Nubwo Justin atigeze ayobora Coachella, yigeze kuririmbamo inshuro enye nkβumutumirwa. Mu 2024, yagaragaye kuri stage iririmbana na Tems i Indio, California. Icyo ni cyo gitaramo cye cya mbere nyuma yβimyaka hafi ibiri adataramira, kubera uburwayi bwa Ramsay Hunt syndrome bwamuteye ubumuga bwo mu maso. Yari kumwe na WizKid, baririmba indirimbo yabo βEssenceβ imbere yβimbaga.
Nubwo Hailey atari kumwe na Justin ubwo yari muri Palm Springs ku wa Mbere, uyu mukobwa wβimyaka 28 nawe ni umushyitsi usanzwe muri Coachella kuva kera. Mu 2024, we nβikigo cye cya Rhode Beauty bateguye ahantu hihariye muri Revolve Festival, igikorwa gifungirwa abanyacyubahiro muri Coachella.
Nubwo bashobora kuba batari kumwe muri iki cyumweru, bamaze iminsi bagaragara bari kumwe cyane, mu gihe hari ibihuha ko urugo rwabo rushobora kuba mu marembera.
Ku mpera zβicyumweru, Justin na Hailey bagaragaye bafatanye ukuboko muri Culver City, bari kumwe nβumwana wabo wβumuhungu Jack, wavukiye muri Kanama 2024. Bose baragaragaraga bafite amahoro mu maso ubwo bagendaga mu maduka, banasangira ifunguro ryihariye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Mata.

Mbere yβuwo munsi, bombi basangije amafoto adasanzwe ya Jack, wβamezi umunani, kuri Instagram zabo bwite. Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata, bagaragaye bishimye barimo kurya ice cream nβinshuti zabo i Los Angeles.
Izo ngendo zβurukundo zabaye nyuma yβuko abantu ba hafi batangiye gusaba ko bajya mu nyigisho zβabashakanye. Uwo muntu wa hafi yavuze ati:
βHailey aracyifuza Justin yahoze akunda. Uko bari ubu bombi barabizi ko hari byinshi byarushaho kugenda neza. Ntabwo bimeze nabi nkβuko bamwe babivuga, ariko hari ihungabana. Inshuti zabasabye kugisha inama.β
Bashyingiranywe muri Nzeri 2018, ariko mu minsi ishize Justin yahindutse, aburira abantu umutima kubera amashusho ye asohoka anywa ibiyobyabwenge, afatwa nkβufite imyitwarire idasanzwe. Yagiye anagaragara yambaye imyambaro itangaje, ndetse yigeze gushyira kuri Instagram ifoto ya βmemeβ ishingiye ku kuba Selena Gomez (uwahoze ari umukunzi we) yarambikanye impeta nβumuhanzi Benny Blanco.
Inshuti nβumuryango barasabye ko habaho igikorwa cyo kumuvana mu bibazo, mu gihe Hailey we yabwiye inshuti nβumuryango ko bamusabira amasengesho. Abafana bazi ko bombi bihagazeho mu myizerere yabo, kuko bakunze kugaragara basohoka mu rusengero. Ubu basigaye begereye Judah Smith, umupasiteri wa Churchome, nyuma yo kwitandukanya na Carl Lentz wa Hillsong, wasize isura mbi.
Nkβuko uwo muntu wa hafi abivuga, nubwo bamaze imyaka irindwi bashyingiranywe, Justin na Hailey βbaracyagerageza gushaka aho bahera bongera kunga ubumwe,β kandi ngo Justin βari kurushaho kwishingikiriza ku kwizera kwe kugira ngo ibyo bigerweho.β
Ariko nubwo Hailey akomeje kwihangana, ngo azi ko gutandukana byagira ingaruka zikomeye kuri Justin.
βJustin na Hailey bazi ko gutandukana bishobora gutuma Justin agwa mu mubi wβakababaro atabasha kuva mo byoroshye. Hailey ni ryo shingiro rye.β
Justin yagaragaje urwo rukundo mu kwezi gushize ubwo yandikaga ubutumwa bwinshi kuri Instagram bwerekana urukundo akunda Hailey. Yashyizeho amafoto atatu ye, amwe agaragaza Hailey imbere yβinanga nβurumuri rwa βsunset lampβ, aherekejwe nβindirimbo All My Life ya K-Ci & JoJo, irimo amagambo nka βI will never find another lover sweeter than youβ na βAll my life I prayed for someone like you.β
Nyuma yβamasaha make, yashyizeho irindi foto ryβinyuma rya Hailey ari gutwara imodoka, yongeraho indirimbo Irreplaceable ya BeyoncΓ©.
Vuba aha, Justin yongeye gushyira Hailey kuri Instagram ubwo yatangazaga ko agiye gusohora imideli mishya yitwa SKYLRK. Ku wa Kane, yasohoye videwo yamamaza iyo brand nshya β harimo Justin wari mu ishusho ya cartoon atwaye scooter, ageze ku nzu ishaje, igakurikizwaho inyoni yβipupe rya Drew House yibera mu kidendezi. Justin yayitwitse, asoma Hailey, hanyuma binjira mu nzu nshya barikumwe na Jack. Videwo yasojwe hagaragazwa ikirango cya SKYLRK.
Abafana bahise bamenya ko hari ubutumwa bushingiye mu mafoto β harimo nβicyemezo cya Justin cyo gutandukana nβiyakera Drew House, ndetse no gushishikariza abantu ko we na Hailey bacyari kumwe.
βIgihe gishya kiraje,β umwe yaranditse.
βWarakoze Justin,β undi yongeyeho. βGutwika ibya kera, ugakomeza ubuzima nβumugore wawe na Jack.β
















