• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Politike

Kaliforuniya yabaye Leta ya mbere ireze Trump ku misoro y’ubucuruzi

Guverineri Gavin Newsom yashinje Trump gushyiraho imisoro itemewe n’amategeko, ivuna ubukungu bwa leta ye n’imiryango y’Abanyamerika, mu gihe ashaka guhagarika uko Perezida yitwara nk’umuyobozi udafite imbibi mu bucuruzi mpuzamahanga.

PRINCE WAZIEL by PRINCE WAZIEL
April 17, 2025
in Politike
0
Kaliforuniya yabaye Leta ya mbere ireze Trump ku misoro y’ubucuruzi

guverineri

0
SHARES
10
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT
Guverineri Gavin Newsom na Rob Bonta

Ni bwo buryo bwa guverineri Gavin Newsom bweruye cyane bwo kurwanya Trump kuva yongera kwinjira mu biro bya Perezida.

Guverineri wa Leta ya Kaliforuniya, Gavin Newsom, areze Donald Trump ku misoro y’ubucuruzi (tariffs) mu buryo bukomeye bugamije guhagarika uburyo Perezida afashe ubucuruzi mpuzamahanga bugamije kwigwizaho imbaraga.

Iyi kirego yatangajwe ku wa Gatatu mu gitondo, afatanyije n’Intumwa Nkuru ya Leta ya Kaliforuniya, Rob Bonta, ni cyo gikorwa cya mbere kivuye muri leta ya Amerika kirwanya gahunda y’ububanyi n’amahanga ya Trump izwi cyane.

Kaliforuniya, ubukungu bwa gatanu ku isi mu bunini, ishobora guhomba miliyari z’amadolari kubera imisoro y’ubucuruzi, cyane ko inganda nyinshi z’iyo leta zirimo izo muri Silicon Valley n’ubuhinzi zishingiye ku bucuruzi mpuzamahanga.

“Imisoro ya Perezida Trump itemewe n’amategeko iri guteza akaduruvayo mu miryango, ubucuruzi, n’ubukungu bwa Kaliforuniya  yazamuye ibiciro kandi itera ibyago by’iyirukanwa ry’abantu ku mirimo,” Newsom yatangaje atyo mu itangazo. “Turimo guhagarara ku ruhande rw’abanyamerika batabasha kwihanganira aka kaduruvayo kagenda karushaho kwiyongera.”

Iyi kirego ni cyo gikorwa cya mbere gikomeye cya Newsom cyo kurwanya gahunda za Trump binyuze mu nzira y’amategeko kuva Trump yongeye kuba perezida muri Mutarama. Ibi byahise byongera ubushyamirane hagati ya Kaliforuniya na Trump, bikanashyira Kaliforuniya ku isonga mu barwanya ubutegetsi bwe, nyuma y’uko Newsom yari amaze amezi menshi asaba ubufasha bwa leta nkuru mu gihe cy’ibiza.

Iki gikorwa kandi kirihariye kuko cyatangijwe na Kaliforuniya yonyine, kigaragaza ukuntu iyi ngingo yihutirwa kandi ikomeye kuri iyo leta. Bonta asanzwe akorana n’izindi leta ziganjemo izifite abayobozi b’aba-demokarate mu manza zakurikiranye gahunda za Trump ku bimukira no ku kugabanya inkunga za leta nkuru.

“Aho kwita ku bibazo bikomeye bya Kaliforuniya birimo ubujura bwinshi, ubukene n’ibiciro biri hejuru, Gavin Newsom ari gutakaza igihe arwanya gahunda ya Perezida Trump yo gukemura ikibazo gikomeye cy’ubucuruzi bufite icyuho gikabije ku rwego rw’igihugu,” nk’uko umuvugizi wa White House, Kush Desai, yabivuze kuri POLITICO kuri uwo wa Gatatu.

Guverineri Gavin Newsom na Trump

Newsom na Bonta baravuga ko Trump arimo gukoresha nabi itegeko ryitwa International Economic Emergency Powers Act, rituma Perezida ashobora gushyiraho imisoro adasabye uruhushya Inteko Ishinga Amategeko. Abo ba-demokarate bombi baravuga ko Trump nta bubasha afite bwo gushyiraho iyo misoro kuri iryo tegeko, nk’uko byagaragajwe kandi n’indi kirego y’amasosiyete y’abikorera mu Cyumweru gitangiye.

Trump ni we Perezida wa mbere ukoresheje iryo tegeko mu gushyiraho imisoro, tegeko ritanga uburenganzira ku Perezida bwo kugenzura imikorere y’imari n’umutungo w’abanyamahanga mu bihe by’ibyago bikomeye. Yagiye avuga ko icyuho cya Amerika mu bucuruzi n’ibindi bihugu ari “ikibazo gikomeye cy’umutekano w’igihugu.”

Ariko Bonta avuga ko ingaruka z’ubukungu zirimo kumanuka kw’imigabane ku isoko, bitewe n’imisoro ya Trump izamo igihutiraho n’igitunguranye, ziri gushyira igihugu mu kaga kenshi ku buryo birenze ububasha Perezida yemerewe n’amategeko.

“Uburyo Perezida ashyira mu bikorwa imisoro budafite gahunda burashishikaje kandi burarenze urugero  ni binyuranyije n’amategeko,” nk’uko Bonta yabivuze.

Trump yagiye atangaza ko agiye gushyiraho imisoro ku bihugu bimwe na bimwe, ariko akabihagarika ku munota wa nyuma. Yagiye anahindura inshuro nyinshi ingano y’imisoro yishyurizaga Ubushinwa, rimwe akavugako hari ibicuruzwa abihaye “imbabazi,” ariko akongera akavuga ko atari imbabazi zuzuye.

Mu gihe ibyo bikomeje, Newsom arashaka gukura leta ya Kaliforuniya mu bibazo bya Trump kugira ngo arinde ubukungu bwayo. Ku wa Mbere, yatangije gahunda y’ubukerarugendo igamije gukurura ba mukerarugendo b’Abanya-Kanada basigaye batinya kuza gusura imiturire n’ibyanya nyaburanga bya leta.

Arimo kandi gukoresha imbaraga z’ubukungu bwa Kaliforuniya ndetse n’uruhare ifite ku mategeko y’ikoranabuhanga n’imihindagurikire y’ibihe, n’izindi nganda  mu gushaka kugirana ubufatanye n’ibihugu bishobora kwihimura ku bicuruzwa by’Amerika. Mbere muri uku kwezi, Newsom yasabye abayobozi b’amahanga kudashyira ibihano ku bicuruzwa bikorerwa muri Kaliforuniya birimo amavuta y’amande, divayi n’amafilimi ya Hollywood.

ADVERTISEMENT
Previous Post

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

Next Post

Rema Namakula ahishuye yavuze ko iyo atwite aribwo yandika indirimbo zica ibintu.

PRINCE WAZIEL

PRINCE WAZIEL

Next Post
Rema Namakula ahishuye yavuze ko iyo atwite aribwo yandika indirimbo zica ibintu.

Rema Namakula ahishuye yavuze ko iyo atwite aribwo yandika indirimbo zica ibintu.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Twirwaneho yashinje Ingabo z’u Burundi umugambi wo gutera Abanyamulenge

Twirwaneho yashinje Ingabo z’u Burundi umugambi wo gutera Abanyamulenge

June 26, 2025
General Sultan Makenga, yasuye inzira M23 iri kubaka

General Sultan Makenga, yasuye inzira M23 iri kubaka

June 26, 2025
“Umugabo arigira ntarindira urupfu rwa Real”, Modrić yerekeje muri AC Milan!

“Umugabo arigira ntarindira urupfu rwa Real”, Modrić yerekeje muri AC Milan!

June 25, 2025
Abasirikare b’u Burundi bavuye Bibogobogo berekeza i Baraka

Inka zibarirwa muri mirongo z’Umunyamulenge, zanyazwe zigurishwa kuri make make

June 25, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Twirwaneho yashinje Ingabo z’u Burundi umugambi wo gutera Abanyamulenge

Twirwaneho yashinje Ingabo z’u Burundi umugambi wo gutera Abanyamulenge

June 26, 2025
General Sultan Makenga, yasuye inzira M23 iri kubaka

General Sultan Makenga, yasuye inzira M23 iri kubaka

June 26, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com