Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyarubaka, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo gikomeye cyo kutagerwaho n’amazi meza. Bavuga ko bamaze igihe kirekire babona amazi aturuka mu bishanga ari yo bakoresha mu buzima bwa buri munsi, ibintu bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo indwara zikomoka ku mwanda nka macinya, inzoka zo mu nda n’indwara zifata uruhu.
Aba baturage bavuga ko hari ubwo bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi, rimwe na rimwe bakarara ku murongo kugira ngo babone icyo batwara mu ngo zabo.
Umwe mu baganiriye na Kasuku Media yagize ati: “Kuba tudafite amazi meza ni ikibazo gikomeye. Ubu dufata amazi y’ibishanga tukayatekesha, tukayanywa, rimwe na rimwe tugahura n’indwara abana bacu bakarwaragurika. Turifuza ko Leta yadutabara.”
Uretse indwara, bavuga ko n’igihe cyo gukora imirimo y’iterambere kigenda gitakara kuko igihe kinini gikoreshwa mu gushakisha amazi. Bamwe mu babyeyi bemeza ko hari n’abana babo batajya ku ishuri igihe cyose kubera ko batumizwa kujya kuvoma kure.
Bavuga ko batumva impamvu kugeza ubu hataraboneka igisubizo, nyamara bakaba barasabye kenshi inzego zibishinzwe ko zabafasha.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarubaka buvuga ko iki kibazo bakizi kandi ko hari ingamba ziri gukorwa kugira ngo abaturage bagere ku mazi meza mu gihe cya vuba. Bemeza ko hari imishinga y’amazi iri mu igenamigambi ry’Akarere izakemura iki kibazo burundu.
Abaturage bo basaba ko ibyo byakorwa vuba kuko ubuzima bwabo buri mu kaga. Umwe muri bo yagize ati: “Amazi ni ubuzima. Iyo uyabuze cyangwa ukayabona atameze neza, uba ugiye mu rupfu buhoro buhoro. Turifuza ko natwe twagerwaho n’amazi meza nk’abandi Banyarwanda.”


