Umuraperi w’icyamamare Kanye West yateye utwatsi ibivugwa n’abantu benshi bamushinja gukandamiza no guhatiriza umugore we, Bianca Censori, kwambara imyenda imugaragaza imyanya y’ibanga. Ibi byavuzwe nyuma y’uko aba bombi bagaragaye ku itapi itukura mu birori bikomeye bya Grammy Awards, aho Bianca yari yambaye imyenda idasanzwe itavuzweho rumwe.
Mu butumwa Kanye West yanyujije ku rubuga X, yagaragaje ko nubwo ari umugabo wa Bianca, adashobora kumutegeka kwambara uko adashaka. Yagize ati: “Bianca ni umugore wanjye kandi mfite uburenganzira ku buzima bwe, ariko ntabwo namuhatiye kwambara iriya myenda. Ni we wayihisemo ubwe, ahubwo mbere yo kuyambara yaransabye inama nanjye ndabyemera.”
Nubwo Kanye ahakana uruhare rwe mu guhitamo imyambarire y’umugore we, hari abemeza ko ibi ari uburyo bwe bwo gukomeza kuvugwa no gutuma umugore we atajya kure y’itangazamakuru. Si ubwa mbere Bianca Censori agaragara yambaye imyenda imugaragaza cyane, bikaba byaratumye bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abagore batangira gukorera ubuvugizi uyu mugore, bavuga ko ashobora kuba ari guhura n’igitutu gikomeye cyo kumvira umugabo we.
Ibi byose bikomeje gutera impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikira Kanye West bavuga ko umuntu mukuru agomba kwihitiramo uko yambara, mu gihe abandi bamushinja gukoresha ububasha bwe mu guhindura uko umugore we agaragara imbere y’isi n’abantu.