Kapiteni Ian Kagame yitabiriye umukino wa nyuma w’irushanwa ry’imikino ya gisirikare wahuje ikipe asanzwe akinira ya Republican Guard n’iya Special Operations Forces, warangiye Republican Guard itsinze igitego 1-0, igahita yegukana igikombe cy’iri rushanwa rikomeye rihuza inzego z’umutekano.
Uyu mukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za gisirikare, ndetse n’abandi bashyitsi b’icyubahiro. Kapiteni Ian Kagame, nk’umukinnyi ukomeye muri iyi kipe, yagaragaje ubuyobozi n’ubunararibonye ku kibuga, afasha bagenzi be mu kubafana, doreko wari umukino utoroshye.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe mu gice cya kabiri, nyuma y’uko Republican Guard igaragaje ubuhanga mu gusatira, ikabyaza umusaruro amahirwe yabonye. Special Operations Forces nayo yagerageje kwihagararaho, ikina umukino wo kwirwanaho, ariko ntiyabasha kunganya.
Iri rushanwa ry’imikino ya gisirikare rifatwa nk’urubuga rukomeye rwo guteza imbere siporo mu nzego z’umutekano, rikanateza imbere ubumwe, ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’abasirikare. Abitabiriye uyu mukino bashimye uko waranzwe n’imiyoborere myiza n’umutekano usesuye.
Gutsinda kwa Republican Guard byakiriwe n’ibyishimo byinshi, aho abafana n’abakinnyi bishimiye igikombe, bakavuga ko ari umusaruro w’imyitozo ikomeye, ubuyobozi bwiza n’ubufatanye hagati y’abagize ikipe. Kapiteni Ian Kagame yashimiwe by’umwihariko ku ruhare rwe n’umwete yagaragaje mu kubafana n’ubwo we atigeze akina.

















