
Karole Kasita yitegura igitaramo cye cya mbere kinini, arashaka kumenya niba abafana bamaze kwitegura
Umuhanzikazi Karole Kasita yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cye cya mbere kinini cyane mu bihe bya vuba.
Mu kiganiro aherutse kugirana nโitangazamakuru, yavuze ko yifuza gutegura igitaramo gikomeye, aho yasobanuye ko igitaramo yakoreye umwaka ushize cyari nkโibirori byo kwizihiza ibyo yari agezeho muri uwo mwaka.
Yagize ati:
“Ndashaka gukora igitaramo. Icyo nakoze umwaka ushize mwabonye cyari nkโibirori byo kwishimira aho nari ngeze uwo mwaka; kuba narabyaye, ndetse no kugira indirimbo zakunzwe cyane.”
Yakomeje avuga ko buri wese, ndetse nโabaterankunga be, bamaze igihe bamusaba gutegura igitaramo, gusa akifuza kukigira igihe azaba yizeye ko abafana biteguye kuzaza ari benshi ngo bamushyigikire.
Umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo โBalanceโ yagize ati:
“Buri wese aransaba igitaramo, nโabaterankunga banjye barakimbwira. Ariko nkeneye kubanza kumenya niba abafana biteguye. Amafaranga ashobora kuboneka, nโabaterankunga bakaboneka, ariko se abafana biteguye? Ndashaka kumva ko koko abafana biteguye.”
Twibutse ko mu mpera zโumwaka wa 2019, Karole Kasita yakoze igitaramo gito mu kabyiniro gaherereye i Kololo, cyagenze neza cyane.