Inkuru ibabaje cyane ndetse inateye agahinda gakomeye! Ni inkuru y’uko Karolina Krzyzak, umugore ukomoka mu Gihugu cya Polande, ku munsi wejo hashize ku wa gatanu, taliki ya 1o Ukwakira 2025 nibwo yitabye Imana ku myaka 27 y’amavuko azize kunanuka no gucika intege bikabije, yaratuye mu kirwa cya Bali! Karolina yaramenyerewe ku ndyo yiwe idasanzwe yo kurya imbuto gusa.
Yari umwe mu baciye agahigo ko kubaho urya imbuto gusa ntayindi ndyo yigera iribwa n’akanwa ke, gusa kandi ibyo kurya byose byatekeshejwe amavuta cyangwa ibyatunganyijwe mu ruganda atabyikozaga.
Yahisemo kubaho kuri gahunda yo kurya imbuto ziva ku giti gusa. Dore ko iyi ndyo abaganga babahanga bavuga ko ariyo ntandaro yo gupfa kwe!
Biratangaje, ariko kandi birababaje cyane kumenya ko yapfuye apima ibiro bitageze kuri 23!, Gutakaza ibiro kuri urwo rwego ni ikimenyetso gikomeye cy’uko umubiri we wari warashize imbaraga! Abantu benshi bakunze guharanira ubuzima bwiza binyuze mu kurya ibiryo bitetswe n’ibitunganyijwe mu buryo bukwiriye kugira ngo umubiri ukomeze kubona intungamubiri zose ukeneye!
Urupfu rwa Karolina rwaciye igikuba, kandi ruri gutanga isomo rikomeye ku ngaruka z’imirire mibi ikabije. Uretse kuba yaranyuze muri urwo rugendo rutoroshye, byabaye amaherezo kuri we.
