Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu Karere ka Karongi ahazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye amatungo. Iyo modoka yavaga mu gace ka Rusizi yerekeza i Kigali, itwaye ihene zigera ku 200, ariko ntibyagenze neza kuko yaje gukora impanuka umugabo witwa Alexandre ahita ahasiga ubuzima mu buryo butunguranye.
Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’ibanze avuga ko muri izo hene 200 zari zitwawe, ihene 30 zahise zipfira aho, izindi zigira ibikomere.
Ababonye ibyabaye batangaje ko imodoka yashatse gukatira ahantu mu manga, umushoferi ayoberwa inzira, imodoka nuko yisanga hasi, ari na bwo yahise igwamo uwo muturage wari utwawe niyo modoka hafi agahita ahasiga ubuzima.
Ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bwahise bugera aho impanuka yabereye, buhamagarira abaturage kongera ubushishozi mu gukoresha imihanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga bitwaye imizigo iremereye cyangwa amatungo, kuko kenshi bitera ibyago bikomeye.
Abaturage bo muri ako gace bavuze ko ibi bikwiriye kuba isomo ryo kwita ku mutekano, kuko “uwirinda ntahomba”. Aborozi na bo bakanguriwe gushaka uburyo bwo gutwara amatungo mu buryo bukurikije amategeko, kugira ngo birinde kongera kugira impanuka nk’izi.
Uyu munsi wasize agahinda mu miryango y’abarokotse ndetse n’abashoye amafaranga mu bworozi bw’amatungo, ariko cyane cyane mu miryango yabuze uwabo, bahise basaba ubufasha n’amasengesho kugira ngo babashe guhangana n’iki kibazo gikomeye cyaKarongibagwiririye.
