Jaysqueezer, uzwi cyane ku mazina zina nka Kasuku, Wamipango n’andi menshi atandukanye yateganyije igikorwa cyihariye cyo gusangira umunsi mukuru wa Noheri n’abana bo mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Cyimo, ku itariki ya 27 Ukuboza 2025. Iki gikorwa kizibanda ku bana babarizwa mu muryango wa BIGTIME FAMILY, uzwiho kwita ku bana bakeneye ubufasha n’ubuvugizi mu buzima bwa buri munsi.
Jaysqueezer, usanzwe akoresha imbuga nkoranyambaga mu gusangiza abantu inkuru, ibitekerezo n’ubukangurambaga butandukanye, yavuze ko yahisemo gukoresha ijwi rye n’izina afite mu gufasha abana no kubashakira ibyishimo mu gihe cya Noheri. Yagize ati: “Noheri ni umunsi mukuru wizihizwa n’Abakirisitu ku itariki ya 25 Ukuboza, wizihizwa ivuka rya Yezu Kristu, gusa njye na team yanjye twifuje gusangira n’abana bakeneye ubufasha ku wa 27 Ukuboza k’uyu mwaka wa 2025. Nifuza ko abana ba BIGTIME FAMILY bumva ko batari bonyine, ko hari abantu babitaho kandi babatekerezaho umunsi k’uwundi.”
Bimwe mu biteganyijwe muri iki gikorwa harimo umuganda rusange uzabera mu Murenge wa Masaka, aho Jaysqueezer azifatanya n’abaturage, urubyiruko n’abanyamuryango ba BIGTIME FAMILY mu bikorwa byo guteza imbere isuku n’iterambere ry’aho batuye. Ibi bigamije kongera umuco wo gufatanya no kwigisha abana akamaro ko kwitangira umuryango Nyarwanda.
Nyuma y’umuganda, hazakurikiraho igikorwa cyo gusangira Noheri n’abo bana, aho bazahabwa impano zitandukanye zirimo imyambaro, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bikenerwa ku bana. Hazanabaho ibiganiro by’ubaka n’ubukangurambaga bugamije kubashishikariza gukunda ishuri, kwiyumvamo ubushobozi no guharanira ejo hazaza heza.
Iki gikorwa cya Jaysqueezer Wamipango kigaragaza ko abanyabigwi ku mbuga nkoranyambaga bashobora kugira uruhare rufatika mu mibereho myiza ya sosiyete, bakifashisha ubwamamare bwabo mu guteza imbere ubumuntu, urukundo n’iterambere rusange.
















