Tariki ya 12 Kanama mu Mateka
- 1851 – Ishyirwaho rya Umuryango wa Singer Sewing Machine Company: Umushinga wa Singer, uzwi cyane mu gukora imashini z’idoda, washinzwe na Isaac Singer.
- 1877 – Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’iby’umurabyo cyashinzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Cyashinzwe na Thomas Edison, ufatwa nk’umwe mu banyabwenge bakomeye cyane mu mateka y’ubumenyi.
- 1960 – Igihugu cya Centrafrique cyabonye ubwigenge: Igihugu cya Centrafrique cyabonye ubwigenge nyuma y’igihe kinini cyari kimaze gikolonijwe n’u Bufaransa.
- 1981 – IBM itangaza mudasobwa yayo ya mbere y’ubucuruzi: Mudasobwa ya mbere ya IBM yagenewe isoko rusange yaje kuba ikirango gikomeye mu iterambere rya mudasobwa.
- 2018 – Hashyizweho uburyo bwo kurwanya ubuhumekero bwo ku rwego rwo hejuru bwa Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: Iki gikorwa cyari kigamije guhangana n’icyorezo cy’indwara ya Ebola cyari cyugarije iki gihugu.
Abantu bavutse ku itariki ya 12 Kanama
- 1881 – Cecil B. DeMille: Umuyobozi w’amafilime w’Umunyamerika uzwi cyane mu mateka ya sinema, wakoze filime nk’iyo “The Ten Commandments.”
- 1927 – Porter Wagoner: Umuhanzi w’injyana ya country w’Umunyamerika, wamenyekanye cyane mu myaka ya 1960.
- 1939 – George Hamilton: Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, uzwi cyane muri sinema z’icyamamare mu myaka ya 1970.
- 1975 – Casey Affleck: Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, wabaye icyamamare kubera gukina muri filime nka “Manchester by the Sea.”
- 1983 – Klaas-Jan Huntelaar: Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umuholandi, wakiniye amakipe nka Ajax, Real Madrid, na Schalke 04.
Abantu bitabye Imana ku itariki ya 12 Kanama
- 30 B.C.E. – Cleopatra VII: Umwamikazi wa nyuma wa Misiri ya kera, uzwi cyane mu mateka kubera ubucuti bwe na Julius Caesar na Mark Antony.
- 1484 – Pope Sixtus IV: Umupapa wa 212 wa Kiliziya Gatolika, wamenyekanye cyane kubera kubaka Chapel ya Sistine i Vatican.
- 1827 – William Blake: Umwanditsi n’umuhanzi w’Umwongereza, uzwi cyane mu myandikire ya gakondo ndetse no mu buhanzi bw’amafoto y’umutima.
- 1955 – Thomas Mann: Umwanditsi w’Umunyamerika ukomoka mu Budage, wahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1929 kubera igitabo cye “The Magic Mountain.”
- 1982 – Henry Fonda: Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, wamenyekanye cyane mu myaka y’igikundiro cya sinema mu minsi ya kera.
Amakuru Ashyushye:
-
Perezida Kagame yibukije Leta ya RDC ko idafite uburenganzira bwo kwambura Abanye-Congo ubwenegihugu
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko budafite uburenganzira bwo kwambura ubwenegihugu Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda kuri uyu wa 11 Kanama 2024, Perezida Kagame yibukije abakuru b’ibihugu n’abandi bitabiriye ibi birori ko mu burasirazuba bwa RDC hari ikibazo cy’umutekano muke kandi ko cyatewe n’ubuyobozi bw’i Kinshasa.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko amahoro muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC ari ngombwa, agaragaza ko ariko nubwo abafite imbaraga bagerageza kuyagarura, bakwiye kumenya ko bitashoboka mu gihe ubutegetsi bwa RDC burebwa na yo budakora ibyo busabwa.
Ibyo ubutegetsi bwa RDC busabwa n’umuryango mpuzamahanga ni ukuganira n’abenegihugu bafitanye amakimbirane na bwo, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe i Nairobi muri Mata 2024. Uyu muryango ugaragaza ko ibi biganiro ari byo byabonekamo igisubizo kirambye ku mutekano wo muri iki gihugu.
Gusa ubu butegetsi bwanze kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, busobanura ko budashobora gushyikirana n’abaterabwoba.
Abarwanyi b’uyu mutwe bafite bene wabo bari mu buhungiro mu bihugu bitandukanye, abasigaye muri RDC bakorerwa itotezwa rishingiye ku bwoko. Kuva begura intwaro mu mpera za 2021, basobanuye ko icyo bashaka ari ukurwanirira uburenganzira bwabo kandi kuva ubwo bagaragaje ko bafite ubushake bwo gushyikirana na Leta.
Perezida Kagame yagize ati “Amahoro mu karere kacu ni ngombwa ku Rwanda ariko yarabuze, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC ariko ntabwo amahoro yazanwa n’umuntu uwo ari we wese bitewe n’uko aturuka cyangwa imbaraga afite mu gihe abo bireba mu buryo butaziguye badakora ibyo basabwa.”
Perezida Kagame yasobanuye ko mu gihe ubutegetsi bwa RDC budakora ibyo busabwa, imbaraga z’ubuhuza bukorwa n’abayobozi bo mu karere nta musaruro ufatika zishobora kugeraho.
Yagize ati “Ndagira ngo nshimire Perezida wa Angola, Lourenço uri kumwe natwe, na Perezida wa Kenya, William Ruto, n’abandi ku byo bakoze n’ibyo bakomeje gukora. Ntabwo amahoro aboneka atyo gusa, twese dusabwa gutanga umusanzu wacu, tugakora neza kugira ngo tugere ku mahoro arambye. Ntabwo bikwiye kubonwa nk’impuhwe kuba buri wese yakora ibikenewe kugira ngo buri wese abone amahoro, abone uburenganzira bwe. Ni inshingano.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo buri wese adatanze umusanzu kugira ngo amahoro aboneke, abagirwaho ingaruka no kubura kwayo bahaguruka, bakirwanirira nk’uko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi babigenje, nyuma y’imyaka myinshi abo mu miryango yabo bari mu buhungiro, abandi batotezwa.
Ati “Iyo bitabaye, abantu bahaguruka, bakabirwanirira. Bikwiye kumvwa nk’ibiri ngombwa kuko ni ikibazo cy’uburenganzira bw’abantu kandi ntabwo haboneka amahoro ya nyayo mu gihe ubwo burenganzira butubahirizwa.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ushaka kwambura abaturage uburenganzira ku bwenegihugu, bakwiye kumenya ko bizabagiraho ingaruka. Ati “Ntabwo wabyuka umunsi umwe ngo uhitemo uwo ushaka kwambura uburenganzira bw’ubwenegihugu ngo utekereze ko uzabyikuramo.”
Intumwa za guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC ziherutse guhurira i Luanda muri Angola tariki ya 30 Nyakanga 2024, bigizwemo uruhare na Perezida Lourenço. Zemeranyije ko kugira ngo ikibazo cyo muri RDC gikemuke, ari ngombwa ko hakomeza ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda.
-
Yolo The Queen yagaragaje ko yise umwana we izina rya ‘Drake’
Phionah Kirenga uzwi nka Yolo The Queen ukunzwe n’abatari bake kubera ikimero cye gikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga, yagaraje ko umwana aheruka kwibaruka yamwise izina rya Drake
Drake ni umwe mu baraperi bakomeye ku Isi ubusanzwe yitwa Aubrey Drake Graham. Graham ndetse ni na rimwe mu mazina Yolo The Queen yabwiye umwe mu bamukurikira ubwo yamubazaga uko umwana yabyaye yitwa.
Yolo ntabwo avuga se w’umwana gusa mu minsi yashize yagiye agaragara ari kumwe n’ibyamamare bikomeye mu Isi birimo Umuraperi Drake, Harmonize n’abandi.
Harmonize nawe yirutse inyuma ye kuko hari n’igihe bagaragaye bishimanye uyu mukobwa yamusuye mu rugo iwe muri Tanzania.
Mu mwaka ushize uyu muhanzi mu butumwa bw’uruhererekane yashyize kuri Instagram Stories yabanje kugaragaza Yolo The Queen, ari kuririmba indirimbo ye yise “Single Again” arangije akurikizaho ubutumwa agira ati “Uko uba wiyumva iyo utegereje imodoka yawe ya Range Rover.’’
Aya magambo yakurikiwe n’amashusho arimo Ranger Rover, ikikijwe n’izindi modoka nyinshi ziri imbere y’inyubako ya Harmonize yise ‘Konde Village’. Imbere iyi modoka yari yanditseho ngo “BOSS YOLO’’. Arangije ati “Iyo mvuze ngo ndagukunda, amafaranga yanjye aba ari ayawe.”
Yakomeje yifuriza Yolo The Queen gukomeza gutera imbere avuga ko ibyiza byinshi biri imbere. Harmonize yakoze ibi nyuma yaho muri Gicurasi 2023 mu ndirimbo yahuriyemo na Bruce Melodie bise ‘Nzanzibar’, uyu muhanzi yumvikanamo aririmba Yolo The Queen.
Harmonize ni we utangira aririmba, akavugamo umukobwa w’igitangaza utuma ata ubwenge kubera “Imiterere ye nk’iya Yolo The Queen”.
Mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023 nabwo, Harmonize yatumiye Yolo The Queen kuri Instagram ‘Live’ ngo baganire ku rukundo rwabo.
Ubwo bari Live kuri Instagram, Harmonize yavuze ko akunda cyane Yolo The Queen, ati “Impamvu mbizanye hano ni ukugira ngo buri wese amenye ko ngukunda cyane.”
Ni ikiganiro uyu muhanzi yatereteragamo uyu mukobwa amusabira urukundo ku karubanda, ibyo bamwe bafashe nko gushaka kureshya amarangamutima y’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda.
Gusa, ubwo yabazwaga niba umwana we yaramubyaranye n’uyu muhanzi yabiteye utwatsi. Ndetse, akavuga ko atari uwa Drake yise izina rye, n’ubwo agaragaza ko bafite aho bahuriye.