Uyu munsi ni tariki ya 8 Kanama. Dore ibyaranze iyi tariki mu mateka:
- Tariki ya 8 Kanama 1967: Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika y’Amajyepfo uhurira i Lusaka muri Zambia mu nama ya kabiri ya LONRHO (London Rhodesia Company) yari igamije kuganira ku iterambere ry’ubukungu bw’akarere.
- Tariki ya 8 Kanama 1974: Perezida Richard Nixon wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaza ko agiye kwegura ku mirimo ye nyuma y’ibirego by’ubutasi mu gikwe cya Watergate.
- Tariki ya 8 Kanama 1988: Hatangizwa amasezerano y’amahoro hagati ya Iran na Iraq, ashyira akadomo ku ntambara yari imaze imyaka umunani hagati y’ibi bihugu byombi.
- Tariki ya 8 Kanama 1990: Umuryango w’Abibumbye wemeza ibihano bikomeye kuri Iraq nyuma y’uko igabye igitero cya gisirikare kuri Kuwait tariki ya 2 Kanama 1990.
- Tariki ya 8 Kanama 2008: Hatangijwe imikino Olempike y’i Beijing mu Bushinwa, ikaba yaritabiriwe n’ibihugu byinshi ku isi yose.
- Tariki ya 8 Kanama 2016: Mu gihugu cya Rwanda hatangijwe imikino y’icyumweru cyahariwe ubuzima rusange izwi nka ‘Car Free Day’, igamije gufasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza binyuze mu mikino ngororamubiri.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
Amakuru Ashyushye:
-
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa wafashe akandi gace kingenzi muri Kivu Y’amajyaruguru
Ni mu mirwano yazindutse ibera hafi na centre ya Ishasha muri teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07/08/2024, aho iy’imirwano yari hagati ya M23 n’ingabo zirwanirira leta ya Kinshasa, n’iyo irangiye M23 yigaruririye akandi gace kingenzi ko muri iyi teritwari.
Agace uyu mutwe wa M23 umaze kubohoza ni akitwa Nyakakoma ga haherereye mu birometero nka 48 uvuye mu Burasirazuba bw’ikiyaga cya Edouard.
Ni agace kandi kari mu ntera y’ibirometro 28 uvuye muri centre ya Nyamilima nako gaheruka gufatwa na M23, aho yagafashe ku wa Gatanu wakiriya cyumweru dusoje.
Amakuru Minembwe Capital News dukesha abaturage baturiye ibyo bice bavuze ko M23 yafashe aka gace nyuma y’imirwano ikomeye yarimo ihanganisha uyu mutwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, harimo FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC.
Muri iyi minsi M23 ikaba ikomeje gufata ibindi bice mu buryo budasanzwe, ni mu gihe ifashe aka gace nyuma y’uko ku cyumweru yari yafashe Ishasha n’ibindi bice byo muri Grupema ya Binza ibyo yigaruririye ku wa Gatanu no ku wa Kane wa kiriya cyumweru turangije.
Tubibutsa ko aka gace ka Nyakakoma ko ari agace ku bucuruzi ahanini kakaba gacururizwamo ibikomoka mu biyaga, nk’i ndagara n’imikeke ndetse n’ubundi bucuruzi butandakanye.