Mu gihe politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kwinjirwamo n’urubyiruko rufite ibitekerezo bishya, Kat Abughazaleh yemeje ko aziyamamariza guhagararira agace ka 9 ka Illinois mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Ni kandidatire ifatwa nk’ihangana rikomeye, kuko agace ka 9 katajya kagira amatora ahanganyemo abakandida benshi mu ishyaka ry’Abademokarate kuva mu 1998.
Kat Abughazaleh w’imyaka 26, ni umunyamakuru uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko TikTok. Yamenyekanye mu gusesengura itangazamakuru ryo ku ruhande rw’aba-republican, anenga uburyo rikora.
Guhitamo kwe kwinjira muri politiki byatunguye benshi, ariko yagaragaje ko afite intego yo guhindura uko ubutegetsi bwa Amerika bukora, cyane cyane mu ishyaka ry’abo basangiye umurongo wa politiki.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, Kat yavuze ko aharanira gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abaturage, cyane cyane urubyiruko rw’aba-Demokarate batakigirira icyizere abayobozi basanzwe.
Yagaragaje ko yifuza kuzana impinduka mu nzego z’ubuyobozi, ashingiye ku mibereho rusange, ubwisungane mu kwivuza no gukumira imbaraga z’abakire bagira uruhare mu kwigarurira politiki ya Amerika.
Mu byo ashyize imbere harimo kwita ku burenganzira bw’abaturage, guharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, no gushyiraho uburyo bushya bwo guha ijambo urubyiruko mu gufata ibyemezo bya politiki. Avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye kwinjira muri politiki ari uko yumva ko igihugu gikeneye ibitekerezo bishya n’uburyo bushya bwo gukemura ibibazo bikomeye Amerika ihura na byo.
Kat Abughazaleh ahanganye n’abanyapolitiki bakomeye bafite ubunararibonye mu ishyaka ry’aba-Demokarate, ariko yizeye ko inkubiri ye y’imiyoborere mishya izakurura abatora bifuza impinduka.
Mu gihe hakiri imbogamizi nyinshi, uyu munyamakuru wa TikTok akaba n’umusesenguzi wa politiki yizeye ko azabona amajwi ahagije kugira ngo abashe guhagararira agace ka 9 ka Illinois.
