Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye ku izina rya Tessy yakorewe ibirori byihariye byo gusezera ku bukumi, bizwi nka Bridal Shower, mu rwego rwo kwizihiza intambwe nshya ari gutera mu buzima bwe bwo kurushinga. Ibi birori byari byitabirire nโinshuti ze za hafi, abo mu muryango ndetse nโabo bakorana mu itangazamakuru.
Bridal Shower ya Tessy yaranzwe nโibiganiro byuje urwenya, inama zigenewe umugeni ugiye gushinga urugo, abitabiriye uburyo bwo kwishimira urugendo rushya agiye gutangira bari bishimiye ibyo birori. Abari bahari bagaragaje urukundo nโinkunga yabo, bamwifuriza ishya nโihirwe mu muryango agiye kubaka.
Tessy yitegura kurushinga nโumukunzi we, umuraperi Ishimwe Shizzo uzwi nka AfroPappi, umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza mu muziki Nyarwanda. Urukundo rwโaba bombi rumaze igihe rugaragara mu ruhame, aho bagiye basangiza abakunzi babo ibyishimo byabo mu bihe bitandukanye, bigatuma benshi babifuriza kurushinga neza.
Ubukwe bwโaba bombi buteganyijwe kuba ku tariki ya 10 Mutarama 2026, bukazabera mu Intare Conference Arena, imwe mu nyubako nini zifashishwa mu birori bikomeye mu Mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko buzitabirwa nโabantu batandukanye bo mu myidagaduro, itangazamakuru nโabandi banyacyubahiro.
Ibirori bya Bridal Shower ya Tessy byabaye ikimenyetso cyโuko imyiteguro yโubukwe iri mu murongo mwiza, mu gihe abakunzi babo bakomeje kubategereza babifuriza urugo ruhire ruzarangwa nโurukundo, ubwubahane nโiterambere.

















