Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yatangaje ko hakiri imibiri irenga ibihumbi 10 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yasabye ababa bafite amakuru ku hantu iyo mibiri yaba iri kuyatanga kugira ngo hashyirwe mu bikorwa igikorwa cyo kuyishyingura uko bikwiye.
Ibi yabivuze ku wa 7 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange, aho Abayobozi batandukanye, abarokotse Jenoside n’abaturage bahuriye mu gikorwa cyo guha icyubahiro abazize Jenoside.
Ndindabahizi yavuze ko akarere ka Kayonza gatuwe n’abantu benshi barokotse Jenoside ndetse n’imiryango itaramenya irengero ry’abayo.
Yagize ati: “Turacyafite imibiri myinshi y’abazize Jenoside itaraboneka. Turasaba buri wese waba afite amakuru ku hantu iyo mibiri yaba iri, kuyatanga. Ni igikorwa cy’ingenzi kuko byafasha benshi kubona aho bashyinguye ababo kandi bikaba intambwe ikomeye mu kubasubiza icyubahiro bambuwe.”
Yavuze ko iyari Komini Rukara, Kabarondo, Kayonza, Kigarama, Muhazi n’agace gato k’iyari Komini Rukira byahujwe bikaba Akarere ka Kayonza, habarurwaga Abatutsi basaga ibihumbi 50 mbere ya Jenoside. Icyakora, iyo ubaze abarokotse Jenoside hamwe n’abazize uburwayi nyuma yayo, usanga basaga ibihumbi 10.
Ndindabahizi yavuze ko abarenga ibihumbi 40 bishwe mu minsi itageze kuri 14 gusa, kuko nyuma y’icyo gihe Ingabo za FPR Inkotanyi zari zamaze kubohora ako gace.
Ati: “Mu nzibutso enye ziri muri aka karere, imibiri irimo ntiragera no ku bihumbi 30. Bivuze ko hari irenga ibihumbi 10 itaraboneka. Uwo ni umwihariko Kayonza ifite, ni ikibazo gikomeye tugomba gufatanya kugikemura.”
Yakomeje agaragaza ko kwibuka Jenoside atari igikorwa cy’umunsi umwe cyangwa igihe runaka, ahubwo ari urugendo rwo gusana amateka, kongera kubaka ubumwe n’ubwiyunge no gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yashimangiye ko gutanga amakuru ku hantu haba harajugunywe imibiri cyangwa se ku bantu bazi ibyo babonye mu gihe cya Jenoside, ari igikorwa cy’ubutwari no gufasha mu gusubiza agaciro abishwe.
Yasabye abaturage gukomeza kuba abafatanyabikorwa mu bikorwa byo kubaka amahoro n’iterambere rirambye, anashimira imiryango y’abarokotse ikomeje kwihangana n’ubwitange muri uru rugendo rwo kwibuka no gukomeza kubaka igihugu.
