Mu muhango w’ibihembo bya Grammy Awards 2026, umuraperi w’Umunyamerika Kendrick Lamar yanditse amateka, aba umuhanzi wa Hip-hop wegukanye ibihembo byinshi kurusha abandi bose mu mateka y’ibi bihembo bikomeye ku Isi. Lamar yahise aca agahigo kari gafitwe na Jay-Z, wari ufite ibihembo 25 bya Grammy, maze Lamar agera kuri 27.
Ibi Lamar yabigezeho nyuma yo kwegukana igihembo cya Best Rap Album abikesha album ye yise GNX. Uyu muraperi kandi yatwaye ibihembo bitanu muri uyu muhango, birimo Record of the Year abikesha indirimbo Luther yakoranye na SZA, Best Rap Song na Best Rap Album, bituma akomeza gushimangira umwanya we mu mateka y’umuziki wa Hip-hop.
Mu ijambo yavuze amaze kwakira kimwe mu bihembo bye, Kendrick Lamar yagize ati: “Hip-hop izahora ihari. Tuzakomeza kuba hano, turi kumwe n’abacu kandi turi kumwe n’umuco wacu.” Iri jambo ryashimangiye uruhare rukomeye Hip-hop ikomeje kugira mu muco w’Isi.
Ku rundi ruhande, Billie Eilish yatwaye igihembo cya Song of the Year abikesha indirimbo Wildflower, asaba abantu gukomeza kwamagana akarengane no kurengera uburenganzira bwa buri wese. Igihembo cya Best New Artist cyegukanywe na Olivia Dean, wavuze ku mateka y’imiryango yimukiye mu bindi bihugu.
Lady Gaga yatwaye ibihembo bya Best Pop Vocal Album na Best Dance-Pop Recording, mu gihe Lola Young yatunguye benshi atsinda ibihangange nka Lady Gaga na Justin Bieber muri Best Pop Solo Performance.
















