Abapolisi 230 bo mu mutwe udasanzwe wa Polisi ya Kenya bageze muri Haiti mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro no guhashya urugomo ruri muri icyo gihugu giherereye mu birwa bya Caraïbes. Bageze ku kibuga cy’indege cya Port-au-Prince ku wa 8 Ukuboza 2025, basimburana n’abandi 100 baherukaga gusoza ubutumwa bwabo bakaba barasubiye muri Kenya.
Aba bapolisi bakiriwe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi bwa Haiti, Laurent Saint-Cyr, washimiye Perezida William Ruto n’igihugu cya Kenya ku muhate n’ubwitange bigaragaza mu gufasha Haiti kurwanya umutekano muke umaze imyaka myinshi. Yavuze ko ubufasha bwa Kenya ari ingenzi mu rugendo rwo gusubizaho ituze mu gihugu cyakomeje kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Kenya yatangiye kohereza abapolisi muri Haiti kuva muri Kamena 2024, mu rwego rwo gufasha inzego z’umutekano guhangana n’amabandi yigaruriye hafi 90% by’Umurwa mukuru Port-au-Prince. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ayo mabandi yica kandi agashimuta abaturage, aho mu 2024 yishe abasaga 6000.
Ibibazo by’umutekano byiyongereye cyane nyuma y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse mu 2021, byahungabanyije igihugu kirushaho kugwa mu kangaratete. Ubutumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro bwatangijwe mu 2023 bwiswe Multinational Security Support (MSS), bugamije guhashya imitwe y’amabandi yagiye yiyongera kuva mu 2018.
Kenya ni cyo gihugu cyohereje abenshi, basaga 900. Kuri ubu, Loni iherutse guhindura izina ry’ubu butumwa ibwita Gang Suppression Force, ikavuga ko hakenewe abapolisi n’indi mitwe y’umutekano igera ku 5500 kugira ngo Haiti isubirane ituze n’amahoro arambye.
















