Sunday, April 18, 2021
No menu items!
Home Amakuru Kenya: polisi yarashe abigaragambyaga batatu bahasiga ubuzima.

Kenya: polisi yarashe abigaragambyaga batatu bahasiga ubuzima.

Ejo kuwa kane Polisi ya Kenya yishe abantu batatu irashe mu kivunge cy’abantu bariho bigaragambya bamagana ifatwa ry’umumotari warenze ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Itangazo rya polisi rivuga ko umuntu wa mbere wapfuye ari umugabo w’imyaka 40 warashwe ubwo abandi batwara taxi moto barwanyaga umupolisi wari ujyanye mugenzi wabo kuri ‘station’ ya polisi mu mujyi wa Lessos uri mu burengerazuba.

Polisi ivuga ko abigaragambya bahise buzura kuri iyo ‘station’ ya polisi batwika inzu y’uyikuriye. Barashwemo amasasu menshi hapfa abandi babiri.

Itangazo rya polisi rivuga ko “umukuru w’igipolisi cya Kenya yategetse ko umupolisi uvugwa mu kurasa abantu agomba gufatwa agahita afungwa”.

Abantu benshi bagaragaje akababaro batewe no gukoresha imbaraga z’umurengera kwa polisi mu kurwanya abigaragambya bikavamo gupfa kw’abantu batatu.

Kuwa kabiri, umupolisi wundi wa Kenya yarezwe mu rukiko kwica umwana w’imyaka 13 witwa Yasin Moyo, warashwe ari ku ibaraza ry’iwabo polisi iri kubahiriza amategeko y’umukwabu i Nairobi.

Duncan Ndiema uyu mupolisi uregwa yahakanye ibyaha ashinjwa.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Producer Laser Beat yashyize hanze Mixtape yakoranye n’abahanzi barimo Green P.

Laser Beat uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze mixtape ye nshya yitwa ‘Ubufindo mu murwa’, iriho indirimbo esheshatu, zose zikozwe mu...

Fresh gemmy na khalfan bunze ubumwe bakorana indirimbo never give up.

Fresh gemmy ni umunyarwanda usanzwe uba muri leta zunze ubumwe za america yagiye agaragaza ubushake mu guteza imbere umuziki nyarwanda abicishije mu gukorana n'abahanzi...

Espanye: abarenga 250 bamaze gukurwa mubyabo n’inkongi y’umuriro.

kuri uyu wa kane inkongi y'umuriro yibasiye mu misozi yegereye umujyi wa Almonaster la Real, mu birometero 120 mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'umujyi wa Seville...

Mu mafoto dore ubwoko bushya bw’imisatsi igezweho abakobwa n’abagore bakwifashisha mu kugaragara neza.

Bizwi ko mubigaragaza ubwiza bw'umugore cyangwa umukobwa umusatsi uza mu byimbere niyo mpamvu nka kasukumedia.com twabakusanyirije bumwe mu bwoko bw'imisatsi bugezweho cyane ku mugabane...

Recent Comments