Abashinzwe iperereza mu gihugu cya Kenya bamaze gusoza iperereza ryimbitse ku rupfu rubabaje rwa Agnes Wanjiru, umukobwa wβimyaka 21 wabaye umubyeyi akiri muto. Umurambo we wabonetse mu buryo bubabaje mu kigega cya septique mu mujyi wa Nanyuki mu mwaka wa 2012.
Iri perereza ryakurikiye imyaka irenga icumi Agnes Wanjiru amaze aburiwe irengero nyuma yo kubonwa bwa nyuma ari kumwe nβabasirikare bβAbongereza bari muri Kenya mu myitozo ya gisirikare.
Nkβuko byatangajwe ku wa mbere, ibiro byβumuyobozi wβubushinjacyaha (ODPP) byemeje ko byakiriye dosiye yuzuye yβiperereza.
Ubu, itsinda ryihariye rigizwe nβabashinjacyaha bakuru ryarateranye kugira ngo risuzume ibimenyetso byose byakusanyijwe no gufata icyemezo cyβicyakurikira.
Umuryango wa nyakwigendera umaze imyaka myinshi ugaragaza agahinda kβigihe kirekire batabonye ubutabera, ndetse bakanenga inzego zishinzwe umutekano kuba zarinze ziceceka.
Ubu hagaragaye icyizere gishya ko ubutabera bushobora kuboneka, nyuma yβimyaka 13 nta nβumwe uragezwa imbere yβubutabera ku rupfu rwa Wanjiru, nβubwo ubujurire bwagiye busabwa inshuro nyinshi.
Mu cyumweru gishize, habaye igikorwa cyerekana umuhate mushya wo gukurikirana ubutabera. Umunyamabanga ushinzwe ingabo muri Leta Zunze Ubumwe zβu Bwongereza, John Healey, yahuye nβumuryango wa Agnes Wanjiru ku wa mbere, anatangaza ko igihugu cye gishyigikiye ubushake bwo kugarura ukuri nβubutabera kuri uru rupfu.
Yagize ati: “Nacishije bugufi cyane guhura n’umuryango wa Agnes Wanjiru. Mu myaka 13 ishize apfuye, bagaragaje imbaraga nβubwihangane bidasanzwe.”
Umukobwa wa Wanjiru, ubu ufite imyaka 13, yari afite amezi atanu gusa ubwo nyina yaburaga. Yarezwe na nyirakuru na nyirasenge, baramurera bamuha urukundo nβuburere mu gihe bari mu gahinda gakomeye ko kubura umukobwa wabo.
Ingabo zβu Bwongereza zikomeje kugira uruhare runini muri Kenya, aho abasirikare bagera kuri 200 bahoraho mu myitozo ya gisirikare.
Nyamara, ikibazo cyβimyitwarire yβizi ngabo kimwe nβingaruka zβimyitozo ku bidukikije cyakomeje guteza impaka, kikaba gishingirwaho nβabasaba ko habaho kuvugurura imikoranire hagati yβibihugu byombi, harimo no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana abanyabyaha nubwo baba baturuka mu mahanga.
















