Abashinzwe iperereza mu gihugu cya Kenya bamaze gusoza iperereza ryimbitse ku rupfu rubabaje rwa Agnes Wanjiru, umukobwa w’imyaka 21 wabaye umubyeyi akiri muto. Umurambo we wabonetse mu buryo bubabaje mu kigega cya septique mu mujyi wa Nanyuki mu mwaka wa 2012.
Iri perereza ryakurikiye imyaka irenga icumi Agnes Wanjiru amaze aburiwe irengero nyuma yo kubonwa bwa nyuma ari kumwe n’abasirikare b’Abongereza bari muri Kenya mu myitozo ya gisirikare.
Nk’uko byatangajwe ku wa mbere, ibiro by’umuyobozi w’ubushinjacyaha (ODPP) byemeje ko byakiriye dosiye yuzuye y’iperereza.
Ubu, itsinda ryihariye rigizwe n’abashinjacyaha bakuru ryarateranye kugira ngo risuzume ibimenyetso byose byakusanyijwe no gufata icyemezo cy’icyakurikira.
Umuryango wa nyakwigendera umaze imyaka myinshi ugaragaza agahinda k’igihe kirekire batabonye ubutabera, ndetse bakanenga inzego zishinzwe umutekano kuba zarinze ziceceka.
Ubu hagaragaye icyizere gishya ko ubutabera bushobora kuboneka, nyuma y’imyaka 13 nta n’umwe uragezwa imbere y’ubutabera ku rupfu rwa Wanjiru, n’ubwo ubujurire bwagiye busabwa inshuro nyinshi.
Mu cyumweru gishize, habaye igikorwa cyerekana umuhate mushya wo gukurikirana ubutabera. Umunyamabanga ushinzwe ingabo muri Leta Zunze Ubumwe z’u Bwongereza, John Healey, yahuye n’umuryango wa Agnes Wanjiru ku wa mbere, anatangaza ko igihugu cye gishyigikiye ubushake bwo kugarura ukuri n’ubutabera kuri uru rupfu.
Yagize ati: “Nacishije bugufi cyane guhura n’umuryango wa Agnes Wanjiru. Mu myaka 13 ishize apfuye, bagaragaje imbaraga n’ubwihangane bidasanzwe.”
Umukobwa wa Wanjiru, ubu ufite imyaka 13, yari afite amezi atanu gusa ubwo nyina yaburaga. Yarezwe na nyirakuru na nyirasenge, baramurera bamuha urukundo n’uburere mu gihe bari mu gahinda gakomeye ko kubura umukobwa wabo.
Ingabo z’u Bwongereza zikomeje kugira uruhare runini muri Kenya, aho abasirikare bagera kuri 200 bahoraho mu myitozo ya gisirikare.
Nyamara, ikibazo cy’imyitwarire y’izi ngabo kimwe n’ingaruka z’imyitozo ku bidukikije cyakomeje guteza impaka, kikaba gishingirwaho n’abasaba ko habaho kuvugurura imikoranire hagati y’ibihugu byombi, harimo no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana abanyabyaha nubwo baba baturuka mu mahanga.
