Hari byinshi byatangaje abakunzi b’umupira w’amaguru nyuma y’itangazwa ry’uko Manchester City itigeze yegera Kevin De Bruyne kugira ngo baganire ku masezerano mashya mu mwaka wose ushize. Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko yatangaje ko byamutunguye nawe, ariko yemera ko ari icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’ikipe.
Mu magambo ye yagize ati: “Nta na rimwe bigeze bampa andi masezerano muri uyu mwaka.” Ni icyemezo City yafashe. Byarantunguye cyane ariko ngomba kubyemera”, De Bruyne yabibwiye ikinyamakuru Daily Mail.
Uyu Munya-Belgian akaba atari kumva icyatumye ikipe imureka gutya, mu gihe we yumva ko agifite ubushobozi bwo guyikinira ku rwego rwo hejuru.
“Mu kuri, kwe yavuze ko acyeka ko ashobora kugira imikorere myiza nk’uko bigaragara, ariko adasobanukiwe ko amakipe afata ibyemezo yishakiye.”

De Bruyne yakomeje ashimangira ko nubwo atagifite imyaka 25 yo gukomeza gukina ruhago, ahubwo agifite imbaraga zo guhatana kandi akiri ku rwego rwo hejuru.
Yakomeje agira ati: “Simfite imyaka 25 ukundi, ariko ndacyumva nshoboye gukora akazi kanjye nk’ukiri muto ndafunguriwe kuri byose biza, kuko ndi kureba ibintu byose uko bihagaze.”
Icyakora, De Bruyne yavuze ko igihe kigeze ngo atangire gutekereza ku hazaza he mu buryo bwagutse, harebwa n’inyungu z’umuryango we.
Yongeraho ko areba impamvu z’imikino, umuryango n’ibindi byose hamwe, n’ibimufite icyo bimariye nwe n’umuryango we.” numva rwose ko ngifite ubushobozi bwo gukina ku rwego rwiza.”
Ibi bije mu gihe hari amakuru y’uko amakipe yo muri Arabie Saoudite, Amerika ndetse no mu Bushinwa ashobora kuba ari kumwitegereza, cyane ko ari umwe mu bakinnyi b’abahanga bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu myaka ya vuba aha.
De Bruyne amaze imyaka irenga 8 ari ku rwego rwo hejuru muri Manchester City, aho yegukanye ibikombe byinshi birimo Premier League, FA Cup, League Cup ndetse na UEFA Champions League.

Ni umukinnyi ukundwa cyane n’abafana kubera uburyo asoma umukino, atanga imipira ivamo ibitego ndetse no kuba ari umuyobozi mwiza mu kibuga.
Kuba atarongerewe amasezerano birigutanga icyuho gikomeye kuri City, cyane ko ari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe.
Hari impungenge ku bakunzi b’iyi kipe ku hazaza h’uyu mukinnyi, by’umwihariko niba ashobora kwerekeza mu yindi shampiyona cyangwa se kwerekeza hanze y’u Burayi.
Ni inkuru itunguranye kandi ifite aho ihurira n’ukuri k’ubuzima bw’umupira bushobora guhinduka vuba, ndetse n’uko abakinnyi n’amakipe bakenera kurebana mu maso igihe icyerekezo gihindutse.