Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 11 Ukwakira 2025 ahagana saa moya n’igice za mu gitondo, abaturage batuye mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, bakangutse batunguwe no kubona umurambo w’umugabo utahise umenyekana, wabonetse munsi y’ikiraro cya Nyagafunzo gihuza Imirenge ya Kagarama na Gahanga.
Abaturage bavuga ko babonye umurambo wuwo mugabo ucigatiwe n’amazi, maze bahita bihutira gutabaza inzego z’umutekano.
Umwe mu baturage witwa Mukamana Claudine yagize ati: “Twabonye umurambo utambuka munsi y’ikiraro, tubanza kugira ngo ni umuntu usinziriye, ariko tugeze hafi dusanga yapfuye.”
Abashinzwe umutekano bahise bahagera barimo abapolisi n’abashinzwe ubutabazi, bahita bafunga ahari umurambo kugira ngo hatagira uwuhungabanya mbere y’uko iperereza ritangira.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagarama bwemeje iby’ayo makuru, buvuga ko kugeza ubu nyir’umurambo ataramenyekana kandi iperereza rigikomeje. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yagize ati: “Turacyakorana n’inzego z’umutekano ngo tumenye uwo ari we, icyamuteye gupfa n’aho yaturutse. Tuzabimenyesha abaturage nibimenyekana.”
Amakuru y’ibanze avuga ko nta bimenyetso by’ihutazwa byahise bigaragara ku mubiri we, ariko abapolisi bakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyabaye, mbere yuko apfa.
Kuri ubu umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse (autopsie). Abaturage bo muri ako gace basabye ko hashyirwaho uburyo bwo gucunga umutekano hafi y’ikiraro cya Nyagafunzo kuko hashize igihe havugwamo ibikorwa bitandukanye by’amayobera.
