Ubuyobozi bwa Kigali Universe bwasohoye itangazo rihakana ibyatangajwe na Papa Cyangwe, ko ngo bamufungiranye nyuma y’igitaramo ndetse bakananirwa kumuha amafaranga yari yakoreye. Bavuga ko ayo makuru atari yo, kandi ko yateye isura mbi ibikorwa byabo.
Mu itangazo, Kigali Universe yasobanuye ko ubwo bagiranaga amasezerano n’uyu muhanzi, bemeranyijwe ko bazamufasha mu buryo bwihariye burimo kumuha icyumba cy’ubuntu, ikarito imwe y’amazi, uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugurisha amatike, ndetse no kumwamamariza igitaramo. Ibi byose ngo byari bigamije kumushyigikira.

Gusa hari n’ibindi Papa Cyangwe yari kwishyura birimo ibyuma by’amajwi, amatara y’igitaramo, stage na décor, abashinzwe umutekano, protocol, n’amasuku. Ku bwabo, ibi byose byari byumvikanwe kandi byashyizwe mu masezerano y’impande zombi.
Kigali Universe ivuga ko icyateye ikibazo cy’amajwi yahagaritswe hagati mu gitaramo, atari ubushake bwabo, ahubwo ari uko uwari gucura amajwi Papa Cyangwe yari yahaye akazi yari asigaranye ideni rya miliyoni 1,200,000 Frw. Ngo ntiyari yishyuwe, kandi ntiyigeze abibamenyesha mbere.

Kugira ngo igitaramo kitangirika burundu, Kigali Universe ivuga ko yahuje impande zombi maze bumvikana ko iryo deni rizavanwa mu mafaranga yari kwinjira ku muryango. Nyuma yo gukora ibaruramari, basanze amafaranga yinjiye atabasha kwishyura iryo deni ngo hanishyurwe n’ibindi Papa Cyangwe yari kuba akwiye kwishyura muri Kigali Universe.
Nyuma yo gukusanya amakuru yose, basanze hasigaye ibihumbi 400,000 Frw, bahita bayaha nyiri ibyuma yari asigaranye ideni, bityo hasigara 800,000 Frw Papa Cyangwe yemeye ko azishyura, ndetse ngo aranabisinyira.
Kigali Universe yanyomoje kandi ibyavuzwe ko bafungiranye Papa Cyangwe mu nyubako kuva saa 02:00 kugeza 06:00, ivuga ko ibyo ari ibinyoma bitagira ishingiro. Bavuga ko iyi mvugo yambura isura nziza y’ikigo kandi ko biteguye gukoresha inzira zose zishoboka z’amategeko kugira ngo bashyire ukuri ku byo babeshyweho.













