
Killaman yavuze uko yabanye n’umugore we nta kintu na kimwe afite, Imana ikabaha umugisha ibintu bikaboneka
Niyonshuti Yannick uzwi cyane ku izina rya Killaman, yatangaje ko urukundo rwe n’umugore we rwabanje guca mu bihe bikomeye by’ubukene bukabije, ariko nyuma Imana ikabaha umugisha maze ibintu byose bikaza.
Mu kiganiro yasohoreye kuri InyaRwanda TV, Killaman yagaragaje ko nta kintu na kimwe yari afite ubwo yatangira kubana n’umugore we, ariko uwo mugore atigeze amutererana, ahubwo yamuhaye urukundo rwa nyarwo no kumuba hafi.
“Nabanye n’umugore wanjye nta n’ishilingi mfite. Twabayeho mu buzima bugoye, ariko Imana yaje kuduha umugisha. Ibyo mfite uyu munsi byose twarabibanye, nta na kimwe nari mfite njyenyine,” niko Killaman yabivuze.
Uyu muraperi yakomeje avuga ko gushyira hamwe nk’umugabo n’umugore ari kimwe mu by’ingenzi bituma abantu batera imbere. Yashimangiye ko umugore we yamubereye inshuti, umufasha ndetse n’umujyanama, ibintu byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane mu muziki ndetse n’ubuzima busanzwe.
“Umuntu uguherekeje mu bukene ni we ukwiriye kuguherekeza no mu bukire,” Killaman yongeraho.
Ni inkuru yateye benshi agahinda ariko inatanga isomo rikomeye ku rubyiruko rwinshi rushobora kwibeshya ko urukundo rw’ukuri rushingira ku bintu bifatika cyangwa ku mutungo.
Killaman yashimiye cyane umugore we, amwita “umugisha we wa mbere,” avuga ko ari umwe mu bantu yamye asenga kugira ngo Imana imugumishe hafi, kuko ari we wamubereye igisubizo mu bihe bikomeye.
Abakunzi be ndetse n’abarebye ikiganiro ku rubuga rwa InyaRwanda TV bashimye uko uyu muhanzi ashimira umugore we mu ruhame, bemeza ko ari urugero rwiza rw’urukundo rw’ukuri rwubatse ku kwemera no kwihangana.
Wari uzi ko Killaman atigeze agira n’inzu cyangwa amafaranga ubwo yatangiraga kubana n’umugore we? Ariko noneho barubatse urugo rukomeye!