Umucuruzi ukorera mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, aratabaza avuga ko abanyerondo b’umwuga bakorera muri ako gace bamuteza ibihombo bikomeye, aho ngo buri gihe aguze ibikoresho byo kwifashisha mu kazi ke, bahita baza bakabimwambura batamusobanuriye impamvu yabyo. Uwo muturage, witwa Niyomugabo Jean Claude, avuga ko akora ubucuruzi k’bikoresho byifashishwa mu mirimo yo mu rugo, birimo amasafuriya, amavuta yo guteka, n’utundi tuntu duto. Ariko ngo ntakibona umusaruro w’ibyo akora kubera uko abanyerondo babimutwara.
“Iyo ngeze ku isoko nkagura ibikoresho bishya, ntibirenza iminsi ibiri batabifashe. Baza bavuga ngo ni igenzura, ariko ntibansobanurira icyabateye kubijyana. Iyo mbibabajije, baravuga ko ngomba kubibaza ku biro by’Umurenge, ariko iyo ngezeyo bambwira ngo si bo babatumye,” nk’uko Niyomugabo abisobanura.
Avuga ko ibi bimaze kumutesha umutwe no kumuca intege zo gukomeza gukora ubucuruzi bwe. Ati: “Nigeze kugura ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 3,000,000 Frw, byose barabijyanye kugeza n’ubu sinari nabisubizwa. Nagerageje no kubaza mu nzego z’ibanze, ariko nta gisubizo gihamye nahawe.”
Abaturanyi be nabo bemeza ko uwo mucuruzi asigaye atembera afite agahinda, kuko ngo n’ubwo atishoboye, ashyira imbaraga mu kazi ke. Umwe mu baturage utifuje gutangaza amazina ye yabwiye Kasuku Media ati: “Iyo ari nka saa yine z’ijoro, usanga abanyerondo b’umwuga bagenda bareba abacuruzi bakiri mu bikorwa, ariko hari igihe ibyo bakora bitajya mu murongo w’amategeko. Bakwiye kujya bakorana n’inzego z’ibanze mu mucyo.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bwo buvuga ko butaramenyeshwa iki kibazo mu buryo bwemewe, ariko bwizeza ko bugiye kubikurikirana, doreko buvuga ko bushishikariza abaturage kugaragaza ibibazo nk’ibi ku gihe, kugira ngo tubikurikirane. Abanyerondo bafite inshingano zo kurinda umutekano, ariko si bo bahawe ububasha bwo kwambura abaturage ibintu batabanje gusobanura impamvu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwongeyeho ko hari gahunda yo kugenzura imikorere y’amatsinda y’abanyerondo b’umwuga mu Mirenge yose, kugira ngo hakumirwe ibikorwa bishobora kubangamira ubucuruzi n’iterambere ry’abaturage.
Uwo mucuruzi asaba inzego bireba kumufasha kubona ibye, anasaba ko hajyaho uburyo bwo gukurikirana imyitwarire y’abanyerondo b’umwuga, kuko ngo “iyo umutekano ubangamiye abaturage, uba utakiri umutekano nyakuri.”
















