Friday, May 7, 2021
No menu items!
Home Amakuru Kirehe:Umuyobozi w'ibitaro yeguye nyuma yo gufatirwa mu kabari akarazwa muri sitade.

Kirehe:Umuyobozi w’ibitaro yeguye nyuma yo gufatirwa mu kabari akarazwa muri sitade.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mahama giherereye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, Hategekimana Jean, yatanze ibaruwa asezera mu kazi nyuma yo gufatirwa mu kabari mu masaha y’ijoro yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ni ibaruwa yatanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2020 nyuma yo kurazwa mu kibuga we n’abandi bantu 17 bafatanywe barengeje isaha ya saa Moya bari kunywa inzoga mu kabari.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukandarikanguye Géraldine, yabwiye IGIHE dukesha iyinkuru ko Hategekimana yafatiwe mu kabari nijoro ari gusangira inzoga n’abandi bantu.

Ati “Ubwegure bwe yabutanze uyu munsi mu masaha ya saa sita, ni nyuma yuko ari mu mubare w’abantu bari bafatiwe kabari mu saha ya nijoro urumva yishe amabwiriza mu buryo butatu. Yarengeje amasaha, yari mu kabari kandi bitemewe noneho ni n’umwe mu bakwiriye kuba bigisha abandi uburyo bwo kwirinda COVID-19.”

Yakomeje avuga ko kimwe nkuko bigendekera abandi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 yarajwe ahantu mu kibuga akahava yandika iyo baruwa yo gusezera ku mirimo ye.

Mukandarikanguye yasabye abaturage n’abayobozi gukurikiza ingamba zo kwirinda Coronavirus kuko iki cyorezo kitita ku cyo umuntu ari cyo.

Ati “Icyorezo ntikirobanura, buri wese cyamugeraho akandura cyangwa akanduza abandi aramutse atirinze ariko by’umwihariko abakwiriye kuba intangarugero bakwiriye kubikomeza bakareberwaho n’abandi mu kwirinda.”

Abagera kuri 17 nibo bafatiwe mu kabari mu ijoro ryakeye muri Kirehe. Polisi y’u Rwanda ikaba isaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri avuga ko amasaha yo kugera mu rugo ari Saa Moya mu kurushaho kwirinda icyorezo cya COVID-19.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Producer Laser Beat yashyize hanze Mixtape yakoranye n’abahanzi barimo Green P.

Laser Beat uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze mixtape ye nshya yitwa ‘Ubufindo mu murwa’, iriho indirimbo esheshatu, zose zikozwe mu...

Fresh gemmy na khalfan bunze ubumwe bakorana indirimbo never give up.

Fresh gemmy ni umunyarwanda usanzwe uba muri leta zunze ubumwe za america yagiye agaragaza ubushake mu guteza imbere umuziki nyarwanda abicishije mu gukorana n'abahanzi...

Espanye: abarenga 250 bamaze gukurwa mubyabo n’inkongi y’umuriro.

kuri uyu wa kane inkongi y'umuriro yibasiye mu misozi yegereye umujyi wa Almonaster la Real, mu birometero 120 mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'umujyi wa Seville...

Mu mafoto dore ubwoko bushya bw’imisatsi igezweho abakobwa n’abagore bakwifashisha mu kugaragara neza.

Bizwi ko mubigaragaza ubwiza bw'umugore cyangwa umukobwa umusatsi uza mu byimbere niyo mpamvu nka kasukumedia.com twabakusanyirije bumwe mu bwoko bw'imisatsi bugezweho cyane ku mugabane...

Recent Comments