Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yatangaje ko gukina n’ikipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda Premier League bingana no guhura n’ikipe ya mbere, ashimangira ko mu mupira w’amaguru nta mukino woroshye ubaho. Ibi yabitangaje nyuma y’umukino warangiye anganya igitego 1-1 na AS Muhanga, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.
Uyu mukino wabereye mu rugo rwa AS Muhanga, witabiriwe n’abafana benshi bari bashyigikiye ikipe yabo yari iri mu bihe bikomeye. AS Muhanga yinjiye mu mukino iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12, ifite intego yo gutsinda Gasogi United kugira ngo izamuke mu myanya, igere ku manota 15, isige inyuma amakipe arimo Etincelles FC, Amagaju FC na Rutsiro FC zose zari zifite amanota 14.
Niyonizeye Teresphore ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa AS Muhanga, atsinda igitego cyiza mu gice cya mbere, bituma abafana bishimira cyane uko ikipe yabo yari yitwaye. Gasogi United yakomeje gushaka uko yakwishyura, iza kubigeraho mu gice cya kabiri, ubwo Ndikumana Dany yatsindaga igitego ku makosa ya ba myugariro ba AS Muhanga, Gihozo Chaste na Rugwiro Kevin, bananiwe kumvikana ku mupira wari uje mu rubuga rw’amahina.
Nyuma y’umukino, KNC yashimangiye ko amakipe ari mu myanya ya nyuma ahora akinira ubuzima, bityo guhura biba bisaba imbaraga nk’izisabwa mu gukina n’ayoboye urutonde. Yasoje ashimangira ko Gasogi United igomba gukomeza kwitwararika buri mukino, kuko amanota yose aba ari ingenzi mu rugendo rwa shampiyona.
















