Amakipe akomeye akina umupira w’amaguru ku Isi akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ko konti zabo za X (Twitter) zishingirwa mu bihugu bitandukanye n’aho akorera cyangwa akomoka. Uyu murongo mushya wo gucunga imbuga nkoranyambaga ukomeje kwerekana uburyo aya makipe arushaho gutekereza ku masoko mpuzamahanga no kongera abayakurikira ku rwego rw’Isi.
Muri ayo makipe, FC Bayern Munich yo mu Budage ifite konti yashingiwe muri Afurika y’Epfo, mu gihe Napoli yo mu Butaliyani yo yashingiwe muri Uruguay. Real Madrid, Arsenal, Manchester United na Liverpool imbuga zose zashingiwe ku mugabane w’i Burayi konti zazo zose zishingiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikerekana uko isoko ry’ikoranabuhanga muri icyo gihugu rikomeje kwiharira imiyoborere myinshi ya platiformu ya X.
Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, konti yayo yashingiwe mu Bwongereza, naho Simba SC yo muri Tanzania yo ikaba yanditswe muri Eswatini (Swaziland). Ibi byatumye abakunzi b’aya makipe bakomeza gutangara no gukurikirana impamvu z’iyi mpinduka, byongera no guteza imbaraga mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga.
Aya makipe akomeje guteza imbere isura yayo ku ruhando mpuzamahanga, ibi bikaba byerekana uburyo siporo igezweho isaba gukorera ku masoko menshi mu rwego rwo kwikubira abafana ku Isi hose.














