Umuririmbyi w’Umunya-Koreya y’Epfo, Wheesung, wari ufite imyaka 43 y’amavuko, yasanzwe yapfuye iwe mu mujyi wa Seoul nk’uko televiziyo YTN yabitangaje.
Polisi yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu muhanzi wari uzwi cyane mu njyana ya R&B muri Koreya y’Epfo.
Amakuru atangazwa na YTN avuga ko inzego z’umutekano zamaze gusaba serivisi y’ubugenzuzi bwa gihanga (National Forensic Service) gukora isuzuma ryimbitse kuri nyakwigendera.

Wheesung, amazina ye nyakuri akaba Wheesung Choi Hwi-seung, yari umwe mu bahanzi bubashywe muri Koreya y’Epfo kubera ubuhanga bwe mu kuririmba.
Yatangiye umuziki mu myaka ya 2000, aza kwamamara cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka With Me na Insomnia, yasubiyemo avanye ku ndirimbo ya Craig David.
Mu myaka ishize, Wheesung yagiye agaragara mu nkuru z’ibibazo by’ubuzima bwe bwite, aho byavuzwe ko yaba yaragize ingorane zijyanye n’imikoreshereze y’imiti imugabanyiriza ububabare (painkillers).
Muri 2020, yigeze gufatwa inshuro ebyiri yikubise hasi nyuma yo gukoresha iyi miti, ariko nyuma yaje kurekurwa kuko byagaragaye ko itari ibiyobyabwenge byemewe nk’ibitemewe n’amategeko.
Urupfu rwe rukomeje kuba inkuru ikomeye muri Koreya y’Epfo, aho abakunzi b’umuziki we n’abahanzi bagenzi be bakomeje gutanga ubutumwa bw’akababaro no kumwifuriza iruhuko ridashira. Inzego z’umutekano zitegereje ibisubizo by’isuzuma kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu rutunguranye.
