Umukino wari witezwe na benshi kuri iki cyumweru tariki ya 23 kanama 2020 wahuzaga ikipe ebyiri zahigitse ayandi yose ku mugabane w’iburayi ariyo paris saint Germain yo mu gihugu cy’ubufaransa ndetse na bayern munich yo mu gihugu cy’ubudage.
Uyu mukino watangiye kw’isaha ya saa tatu zo mu Rwanda aho watangiye amakipe yombi yatakana ku rwego rwo hejuru aho PSG ariyo yatangiye isa nigaragaza urwego ruri hejuru ari nako na bayern yacishagamo ikataka
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi bajya kuruhuka baguye miswi.
Amakipe yombi yavuye kuruhuka ari nako yagendaga akora impinduka ku mpande zombi ariko bayern munich yaje yakaniye cyane aho yatakaga bikomeye kurusha psg aho byaje gutuma ku munota wa 59” w’umukino umukinnyi k.coman yaboneye bayern munich igitego cya mbere ari nacyo cyayifashije gutwara igikombe.
Paris saint Germain uyu niwo mukino wanyuma yari igezeho bwa mbere mu mateka yayo ikaba itabashije gutwara iki gikombe.
Bayern munich yo iki ni igikombe imenyereye gutwara aho iki ari icya 6 cyabo batwaye.