Nyuma yo kuzenguruka henshi ushaka aho waruhukira, aho wahurira n’inshuti, aho wasanga umuziki mwiza, igisubizo ntakindi ni Ti’Amo Lounge i Remera. Ku wa Gatanu taliki 23 Mutarama 2026, hateganyijwe igitaramo kidasanzwe cyiswe “FIRST CLASS”.
Ni ijoro rizarangwa n’umuziki uvangavanze neza hamwe na DJ Caspi na DJ Cyusa, bamenyerewe gutuma ijoro riba rito ku bakunzi b’imyidagaduro. Ibirori bizayoborwa na Zeby na Tania, bazahesha abitabiriye umwihariko n’akanyamuneza. Ni ijoro rizaba ryuzuyemo umunezero udasanzwe, amarangamutima n’ibihe byo kwidagadura mu rwego rwo hejuru.
Ti’Amo Lounge imaze igihe ivugwa na benshi kubera serivisi nziza, umuziki uhatse ku rwego mpuzamahanga, ibinyobwa bya premium n’ibiryo biteguye neza ku buryohe budasanzwe. Ni ahantu ujya ukahava wumva wahabonye ibirenze ibyo wiri witeze.
Igihe kirageze ngo wambare neza (Dress sharp), uuhabwe ibinyobwa byiza (Sip premium) maze winjire muri weekend mu buryo bwa First Class nkuko igitaramo cyiswe. Ntuzabure, kuko uhabuzewazicuza by’iteka.















