Muri iki gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nyakanga 2025, ahazwi nko “Kubiziriko” mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, haramutse habereye akaduruvayo n’impagarara zidasanzwe zatewe n’ubusinzi bukabije.
Abaturage bahatuye batangarije Kasuku Media ko mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, bivugwa ko yari yasinze bikabije, yagaragaye ari kwitwara nabi, atuka buri wese, atera amacupa abantu, ndetse ashaka no gukubita umwe mu bacuruzi bari bafunguye iduka mu cyakare. Bamwe bavuga ko atari ubwa mbere agaragaye muri ako gace yitwara gutyo.

Mu gihe cy’iminota mike gusa, ubuzima bwari busanzwe butuje bwahindutse akajagari. Abacuruzi bamwe bahise bafunga amaduka yabo batinya kwangirizwa ibicuruzwa byabo, abandi barahunga, abana bajya ku mashuri batinya kuribwa n’ibimene by’amacupa n’ibindi bikorwa by’iterabwoba yakoze.
N’ubwo bamwe mu baturage bagerageje kumugira inama no kumusubiza inyuma, yanze kumva. Yahise yinjira mu iduka ry’uwitwa Mukamana Claire aramusagarira, amwambura telefone amushinja ko yamufotoye, bimuviramo gukubitwa inkoni ku rutugu.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamirambo, Bwana Ndayisaba Jean Claude, yemeje aya makuru, avuga ko ubusinzi bukabije ari imwe mu ntandaro z’ibibazo by’umutekano mucye.
Ati: “Turasaba abaturage kureka ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, ndetse tugashyira imbere ubufatanye mu kurwanya imyitwarire igayitse.”

Bamwe mu baturage bagaragaje impungenge ko ahitwa “Kubiziriko” hakomeje kuba ahantu hibasirwa n’urusaku, ubusinzi, n’ubugizi bwa nabi cyane cyane mu masaha ya nijoro. Basaba ko hashyirwamo urwego rudaheza rw’umutekano nk’irondo ry’umwuga cyangwa Camera za CCTV zishobora gukurikirana ibikorwa nk’ibi.
Uretse kwangiza umutungo w’abandi, uyu musinzi yanakomerekeje umugabo umwe wakubiswe ifirimbi ku mutwe, ubu akaba yajyanywe mu bitaro bya CHUK aho arimo kwitabwaho n’abaganga.