Mohammed Kudus ashaka kujya muri Tottenham Hotspur, uyu mukinnyi w’imyaka 23 ukomoka muri Ghana amaze igihe yifuzwa n’amakipe atandukanye akomeye i Burayi, ariko we ubwe yamaze kugaragaza ko umutima we uri i Londres aho Spurs zifite umutoza Ange Postecoglou ukomeje kubaka ikipe nshya ishingiye ku bakinnyi bafite impano n’imbaraga kaandi bakiri bato.
Amakuru yizewe yemeza ko Kudus yemeye umushinga wa Tottenham, ndetse ashyigikiye uburyo Spurs bashaka kumukoresha no kumufasha gukura mu buryo bw’umwuga.
Ibi bituma ibiganiro hagati ya Tottenham na West Ham United bikomeza, nubwo West Ham yanze miliyoni £50 zatanzwe, isaba amafaranga arenga kuri ayo ngo yemere kumurekura.
Uyu musore wahoze akinira Ajax mbere yo kwerekeza muri West Ham, yahiriwe cyane n’umwaka ushize wa shampiyona aho yatsinze ibitego 14 no gutanga imipira 6 yavuyemo ibitego mu marushanwa atandukanye. Ibyo byatumye akundwa n’abakunzi ba ruhago, ndetse ashyirwa mu majwi nk’umwe mu bakinnyi beza ba Premier League.
Kudus yagaragaje ko ashishikajwe no kwerekeza muri Spurs gusa, kandi ko nta yindi kipe cyangwa indi gahunda ashaka gutekerezaho muri iki gihe.
Ibi bivuze ko n’ubwo hari izindi kipe zimwifuza nka Liverpool na PSG, nta biganiro yigeze atangira na zo, ahubwo ashaka gukorana n’umutoza Postecoglou amuha icyizere n’uburenganzira bwo kuba umwe mu shingiro ry’ubusatirizi bwa Tottenham.
Ubuyobozi bwa West Ham nabwo buhangayikishijwe n’uko uyu mukinnyi ashobora guhagarika kwitanga uko bisanzwe mu gihe batamurekura nk’uko abyifuza.
Hari ubwoba ko byagira ingaruka ku mibanire myiza mu ikipe ndetse no ku myitwarire ye mu kibuga. Ibyo bishobora gutuma ikipe igira icyo ihindura ku cyemezo yafashe.
Turacyategereje kureba niba Tottenham izongera amafaranga yatangaga cyangwa niba West Ham izoroshya ibisabwa. Ariko icyo ntawe uhisha ni uko Kudus ashaka gutandukana n’iyi kipe vuba na bwangu. Nk’uko umugani nyarwanda ubivuga: “Uwanga guhara imbuto ntasarura.” Spurs bishoboka ko izongera amafaranga kugira ngo ibone uyu mukinnyi.
