Ubushakashatsi bwa Zety bwagaragaje ko 41% by’abakozi bavuze ko umunsi banga cyane mu Cyumweru ari ku wa Mbere, akaba ari nawo baba bafite umunaniro ukabije.
Akenshi, umuntu ufite akazi abyuka yiganyira cyane kuri uwo munsi, ndetse akajya ku kazi atizeye ko atanga umusaruro nk’uko byagakwiye.
Ku wa Mbere ni umunsi benshi bafata nk’ugoye kuko uba ari intangiriro y’icyumweru cy’akazi. Iyo umukozi aruhutse mu mpera z’icyumweru, guhindura imiterere ye y’imyitwarire, avuye mu bihe byo kuruhuka ajya mu mwuka wo gukora, bishobora kumugora. Ni yo mpamvu benshi batangirana umunaniro ukabije n’imbaraga nke kuri uwo munsi.
Ubushakashatsi bwa B2B Reviews bwanditswe na Forbes bwerekanye ko abakozi baba bafite 25% by’imbaraga nke ku wa Mbere, ndetse hafi 50% bagira stress nyinshi kuri uwo munsi, bituma umusaruro wabo uba mucye.
Ibi byerekana ko uyu munsi ugira ingaruka zitari nziza ku bakozi ndetse no ku musaruro w’ibigo bakorera.
Nyamara, nubwo abakozi benshi batishimira iminsi ya mbere y’icyumweru, ubushakashatsi bugaragaza ko ingaruka mbi z’uyu munsi zitangira kugaragara hakiri kare. Urubuga hcamag.com ruvuga ko 70% by’abakozi bagira “Sunday Scaries”, ubwoba n’ihungabana bitewe no gutekereza ku Cyumweru gishya bagiye gutangira.
Ibi bivuze ko ku Cyumweru nijoro, abantu benshi batangira kugira ubwoba bw’umunsi wo ku wa Mbere, bigatuma batabasha kuruhuka bihagije, bityo bakabyuka bafite umunaniro no kugira stress.
