Amakuru aheruka ku mubano wa Prince Harry na Meghan Markle agaragaza ko hari ibibazo bikomeye muri urugo rwabo, bituma bamwe bavuga ko bashobora no gutandukana.
Samantha Markle, umuvandimwe wa Meghan, yatangaje ko hari ibimenyetso byerekana umwuka mubi hagati yabo, birimo gutatana mu mibanire yabo ndetse no kutubahiriza amasezerano bari bafitanye na Spotify.
Bimwe mu byagaragaye mu minsi ishize ni uko Prince Harry na Meghan Markle ubwo bari mu birori bya siporo, ariko imibanire yabo ikagaragaza kutumvikana, aho Meghan yanze gusomwa na Harry mu ruhame.
Uyu mwuka mubi wagiye uzamurwa n’ibibazo bitandukanye birimo no kwitandukanya na Spotify nyuma yo kudashyira mu bikorwa amasezerano yari afite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari.
Hari n’amakuru avuga ko Prince Harry ashaka kugaruka mu Bwongereza, ahanini ashingiye ku kwiyunga n’umuryango we cyane cyane kubera uburwayi bwa se, King Charles III.
N’ubwo Meghan atitabiriye bimwe mu birori by’umuryango w’ibwami, ntacyo aba bombi baratangaza ku bikomeje kubavugwaho mu ruhame.