Amazina ye nyayo yari Kasongo wa Kanema. Yapfuye hashize imyaka ibiri, ashyingurwa mu irimbi rya Lang’ata muri Nairobi. Nyamara, izina rye riracyavugwa mu buryo budasanzwe, ahanini bitewe n’indirimbo imwibutsa.
Indirimbo “Kasongo” yakozwe n’itsinda Super Mazembe, n’itsinda ry’Abanyekongo ryimukiye muri Kenya mu mwaka wa 1974. Mu mateka y’umuziki w’Afurika y’Iburasirazuba, Super Mazembe ryabaye ikimenyetso gikomeye cy’ubuhanga mu gucuranga no gutanga ubutumwa binyuze mu muziki.
Inkuru ya Kasongo yatangiye ubwo abagize iri tsinda bari bagiye gusura inshuti yabo, Kasongo, mu gace ka Eastleigh i Nairobi. Bageze iwe, bahasanga umugore we. Mu kubasuhuza, yababwiye ko amaze iminsi atabona Kasongo kandi ko amuhangayikiye cyane.
Muri icyo gihe, nta interineti yari ihari kandi kubona umuntu ufite telefone byari ibintu bidasanzwe. Uburyo bwo gutumanaho bwari bucye cyane, ku buryo iyo umuntu yaburaga, kumumenyesha ubutumwa bwihutirwa byari ingorabahizi. Abagize Super Mazembe bahisemo gukoresha impano yabo idasanzwe yo guhanga indirimbo kugira ngo ubutumwa bugere kuri Kasongo.
Bafashe icyumba cya Kasongo gihinduka aho bahimbira indirimbo, bayiririmbamo ubutumwa bugira buti: Kasongo, hindukira utahire kuko umugore wawe aragushakisha kandi afite impungenge zawe. Babikoze bizera ko aho Kasongo yaba ari hose, ubutumwa buzatambuka kandi bukamugeraho.
Iyi ndirimbo yari yuzuyemo amarangamutima n’ubuhanga yaje guhita iba icyimenyahose mu gihe gito. Yarakunzwe cyane, cyane cyane muri Kenya no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kasongo ntiyabaye indirimbo isanzwe, ahubwo yabaye igihangano kivuga ku rukundo, umuryango n’uburyo umuziki ushobora kuba urwego rwo gutanga ubutumwa bukomeye.
Indirimbo Kasongo yahise iba igihango hagati y’umugore wa Kasongo, abagize Super Mazembe ndetse n’abafana b’umuziki muri Afurika. Yerekanye ko umuziki ufite imbaraga zidasanzwe mu guhuza abantu, gukemura ibibazo no kuramira imiryango.
Uretse kuba yarabaye ubutumwa bwa nyirizina, yabaye n’icyibutswa kidatezuka cy’amateka y’ubuzima bwa Kasongo n’ubucuti bwe n’itsinda rya Super Mazembe.
Kugeza magingo aya, indirimbo Kasongo iracyumvikana mu mitima y’abakunzi ba muziki, nk’icyitegererezo cy’uburyo ubutumwa bushobora gucibwa mu ndirimbo kandi bukagera kure. Amateka y’iyi ndirimbo yabaye nk’ibendera riranga umuco w’urukundo no kwita ku muryango.
Niyo mpamvu Kasongo yaririmbiwe: kugira ngo ubutumwa bumugerereho kandi abeho mu mateka y’indirimbo yahinduye ubuzima bwa benshi. Kasongo wa Kanema nubwo yagiye, izina rye rizahora mu mateka mashya y’umuziki wa Afurika.
Inkuru y’urukumbuzi n’ubucuti yahindutse amateka mu muziki.