Muri iri joro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2025, Tiamo Lounge hahindutse isoko y’ibyishimo n’imyidagaduro, ubwo bimwe mu byamamare bikomeye mu muziki nyarwanda byahuriraga aho biri kwizihiza umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu Kristu, uzwi nka Noheli.
Abahanzi b’indirimbo, barimo Alyn Sano, Deejay Pius, Bushali n’abandi batandukanye bamenyekanye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro barimo General Benda, Dj Caspi n’abandi, bagaragaye muri iyi Lounge bishimira umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu mu buryo budasanzwe. Tiamo Lounge hitezwe ko haraba hari umunezero, indirimbo nziza n’ubusabane nk’ibisanzwe.
Tiamo Lounge yiteguye iki gikorwa mu buryo bujyanye n’igihe, aho abayigannye bakomeje guhabwa serivisi zitandukanye zirimo ibinyobwa byujuje ubuziranenge, umuziki uvangwa n’abahanga mu kuvanga imiziki (DJs), ndetse n’ahantu hameze neza hahuriza abantu hamwe mu ituze n’ibyishimo. Ibi ni bimwe mu bikomeje gutuma Tiamo lounge hahitwamo nk’ahantu heza ho kumarana ibihe byiza n’abawe iminsi mikuru nka Noheli.
Kuba ibyamamare byahisemo kwizihiriza uyu munsi mukuru muri iyi Lounge bikomeje gushimangira izina rya Tiamo Lounge nk’ahantu h’icyitegererezo mu myidagaduro yo muri uyu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko ku minsi mikuru n’ibirori byihariye.
















