Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 11 Mutarama 2026, Tiamo Lounge irahinduka isoko y’ibyishimo n’imyidagaduro idasanzwe, ubwo abakunzi b’imyidagaduro n’ibyamamare bitandukanye mu muziki nyarwanda barahurira aho mu kwidagadura no kwishimira ubuzima mu buryo budasanzwe. Iri joro rirangwa n’akanyamuneza, umuziki mwiza n’ubusabane bwihariye, bituma Tiamo Lounge yongera kugaragaza ko ari hamwe mu hantu h’imyidagaduro z’icyitegererezo mu Mujyi wa Kigali.
Umuziki w’iri joro uravangwa n’abahanga mu kuvanga imiziki ari bo Dj Caspi na Dj Crush, bakaba barasusurutsa abaribuze binyuze mu ndirimbo zigezweho n’izakunzwe, bituma abakunzi b’imyidagaduro badahwema kubyina no kwishima iri joro ryose.
Iki gikorwa kirayoborwa na Tania na Jesca, mu buhanga mu kwakira abantu no gutuma gahunda igenda neza mu mwuka w’ibyishimo.
Abagana Tiamo Lounge bakomeje guhabwa serivisi nziza zirimo ibinyobwa byujuje ubuziranenge, ahantu heza ho kwicarana n’inshuti, ndetse n’umutekano usesuye. Ibi byose bikomeje gutuma Tiamo Lounge ihitamo rya benshi mu minsi isanzwe no mu birori byihariye, by’umwihariko ku bakunda imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru.















