Muri iri joro ridasanzwe ry’uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, Timo Lounge igiye guhinduka igicumbi cy’umunezero n’imyidagaduro binyuze mu gitaramo gikomeye cyiswe “Takeover.” Ni ijoro rigenewe abakunda umuziki mwiza, n’ikirere gituje.
DJ ni Joo, umwe mu ba DJ bakunzwe cyane kubera kuvanga umuziki ugezweho n’uwa kera mu buryo buhuje abantu bose, araba ayoboye urubyiniro.
Ku rundi ruhande, iki gitaramo kirayoborwa na Queen Runner, uzwiho imiyoborere y’ubushabitsi irimo imbaraga, amagambo aryohereye n’ubushobozi bwo gufata amarangamutima y’abitabiriye igitaramo.
I Timo Lounge, hara hameze neza haba ku kinyobwa no ku ifunguro. Kuza muri Takeover ni ukwinjira mu isi irimo ibinyobwa byateguwe kinyamwuga, amafunguro aryoshye atuma urushaho kwishimira ijoro, n’ahantu heza hatuma wicara wumva utuje kandi wishimye.
Iki ni cyo gihe cyo guhamagara inshuti zawe, mugadangirira umunezero i Timo Lounge – Remera.















