Mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo ku Isi hose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Andy Bumuntu yatanze ubutumwa bukomeye, asaba cyane cyane urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Andy Bumuntu yagaragaje agahinda n’umubabaro aterwa n’ibyabaye, ariko anagaragaza icyizere cy’ejo hazaza h’Igihugu kirangwa n’ubumwe, urukundo n’ihame ryo kutongera kwemera ko amateka mabi asubira.
Yagize ati: “Uyu munsi turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho abavandimwe bishe abavandimwe babo, aho ababyeyi bishe abana babo, aho abantu batwawe ubuzima kubera uko basa, uko bavutse.”
Yongeyeho ko ari inshingano za buri Munyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gufata iya mbere mu kwimakaza ukuri n’amahoro, no guharanira ko urwango, amacakubiri n’irondabwoko bitazigera bisubira mu gihugu cy’u Rwanda.
Uyu muhanzi yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga, ubumenyi n’ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mu kubaka u Rwanda rwiza.
Yabasabye gukoresha impano zabo, imbuga nkoranyambaga n’uruhare rwabo mu muryango nyarwanda, mu gusakaza ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge.
Andy Bumuntu yavuze ko gusigasira amateka no kuyasobanukirwa ari intwaro ikomeye yo kurwanya abagoreka amateka cyangwa abapfobya Jenoside. Yagize ati: “Kwibuka ni ukuri, ni ukumenya aho twavuye, tukamenya aho tugana. Ntituzahwema kuvuga ukuri no guharanira ko itazongera kubaho.”
Ubutumwa bwe bwakiriwe neza n’abamukurikira, aho benshi bagaragaje ko bishimiye kubona urubyiruko rufata iya mbere mu bikorwa byo kwibuka no kubaka u Rwanda rw’ejo.
Andy Bumuntu asanzwe ari umuhanzi wubashywe mu Rwanda, uzwi cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka sosiyete Nyarwanda.
Mu gihe icyumweru cy’icyunamo cyatangiye ku mugaragaro ku wa 7 Mata, ubutumwa nk’ubu burakenewe kurusha ikindi gihe cyose, kugira ngo habungabungwe amateka kandi hazamurwe igisekuru gishya kizima gishingiye ku kuri, ubumuntu n’amahoro.
