Kylian Mbappé akomeje kwigaragaza nk’umukinnyi udasanzwe mu mateka y’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa. Uyu mukinnyi ukiri muto amaze kugera ku ntsinzi ikomeye yo gutsinda ibitego 52, ibintu byatumye arusha Thierry Henry wari umwe mu bakinnyi b’Ibigugu mu mateka ya Les Bleus.
Ku mugoroba uheruka, taliki ya 9 Nzeri 2025 nibwo Mbappé yongeye kugaragaza ubuhanga bwe atsinda igitego kimwe ndetse anatanga n’inyunganizi (assist), bikomeza gushyira imbere izina rye mu mubare w’abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe abandi bakinnyi benshi bategerezaga imyaka myinshi kugira ngo bamenyekane mu mateka, Mbappé we akomeje kwandika amateka atanga isomo ryo kumenya ko impano iyo ikozweho cyane n’imbaraga n’ubwitange, ivamo igitangaza.
Ubu asigaje ibitego bike gusa ngo yegere, ndetse ashobore no kurusha Olivier Giroud, ari nawe kugeza ubu ufite agahigo ko gutsindira ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ibitego byinshi.
Uyu mukinnyi kugeza ubu uri kubarizwa mu ikipe ya Real Madrid yahindutse isoko y’ibyishimo by’abafana b’u Bufaransa, dore ko buri mukino ahinduka umutwaro ku makipe bahanganye. Ntibitangaje rero ko abanyamakuru n’abakunzi ba ruhago bamwita “umwana w’igitangaza” mu mupira w’amaguru. Iyo uganiriye n’abasesenguzi, bose bahuriza ku kuvuga ko ari we uzaba umuyobozi w’ubutwari mu ikipe y’Igihugu mu myaka iri imbere.

