Kylian Mbappé, rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa akaba n’umukinnyi wa Real Madrid, yongeye kwerekana ubuhanga bwe mu kibuga ubwo yatsindaga igitego cya kane mu mikino ine gusa amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.
Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko akomeje kwerekana ko afite impano idasanzwe yo gukina ruhago, haba mu ikipe ndetse no mu ikipe y’igihugu ikomeje kubaka amateka mashya mu ruhando rw’umupira w’amaguru ku Isi.
Igitego yatsinze cyatumye agera ku mubare w’ibitego 51 yatsindiye u Bufaransa kuva atangiye gukinira Les Bleus. Uyu mubare w’ibitego watumye Mbappé yicara ku mwanya wa kabiri mu batsinze byinshi mu mateka y’iki gihugu, aho anganya na Thierry Henry, umwe mu ntwari zikomeye zigeze kuba indashyikirwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Kuba Mbappé amaze kugera ku rwego rwa Henry mu akiri muto ni ikimenyetso cy’uko afite amahirwe yo kuzasiga amateka akomeye kurusha abakinnyi b’ibihe byose mu Bufaransa. Mu gihe akomeje kwitwara neza, benshi mu bakurikiranira hafi ruhago y’Isi bemeza ko ashobora no kurenza kure Sergio Giroud, kugeza ubu ukiri ku isonga mu bitego byinshi yatsindiye u Bufaransa.
Abasesenguzi bavuga ko Mbappé ari umukinnyi wihariye utagira igipimo, kuko uretse kuba afite umuvuduko udasanzwe, anafite ubuhanga bwo gufata ibyemezo ku munota wa nyuma, bigatuma yorohera abatoza bamushyira mu kibuga.
Benshi mu bakunzi b’umupira bemeza ko ari we mukinnyi ushobora kuzagira amateka akomeye kurusha abandi ku Isi, mu gihe akomeje kurangwa no gukunda ikipe ye ndetse n’igihugu cye.
Mbappé yagaragaje ko igitinyiro cye mu kibuga gishingiye ku murava n’ubushake, ndetse anerekana ko kuba yarabaye kapiteni w’u Bufaransa ari igisobanuro cy’uko afite ubushobozi bwo kuba umuyobozi. Abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi yose bakomeje kumurebera hafi, aho buri mukino akinamo uba nk’igitabo gishya cy’amateka y’umupira w’amaguru.
