Umukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, amaze kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi ku rwego mpuzamahanga muri iyi saison. Nubwo afite imyaka 17 gusa, amaze kugira uruhare mu bitego 40 bya Barça harimo ibitego 16 yatsinze ubwe ndetse n’imipira 24 yatanze yavuyemo ibitego (assists), ibintu bidasanzwe ku mukinnyi muto w’imyaka ye.
Uyu musore ukomeje gufata umwanya mu ikipe ya mbere ya FC Barcelona, ari no mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Espagne, yatangiye kugaragaza ubushobozi budasanzwe ku rwego mpuzamahanga.
Umujyanama we, Jorge Mendes, yatangaje ko Lamine Yamal akwiye kugerwaho n’ibihembo bikomeye ku isi y’umupira w’amaguru, harimo na Ballon d’Or, agira ati:
“Akwiriye gutwara igihembo cya Ballon d’Or nta kabuza. kandi biragaragara, ko Ballon d’Or yaba imukwiye.”

Mendes yakomeje avuga ko ibikorwa bya Yamal muri iyi saison bitangaje ndetse ari ikimenyetso cy’uko umupira w’amaguru w’Isi ufite ejo hazaza heza cyane. Yagize ati:
“Nizeye ko azatorwa kandi agatsinda kuko yakoze ibintu bitangaje. Ni ibintu byiza kandi kubona umwana w’imyaka 17 akora ibintu nk’ibi, bigaragaza ejo hazaza heza h’umukino.”
Ku myaka 17 gusa, Lamine Yamal ari gukinira ikipe ya FC Barcelona nk’umukinnyi w’ibanze, akina mu kibuga hagati no ku mpande z’ubusatirizi, aho atanga umusaruro ugaragara.
Yagiye ahabwa icyizere n’abatoza batandukanye, harimo Xavi Hernández, kubera ubuhanga afite, kwihuta, no gufata imyanzuro yihuse mu kibuga.
Abasesenguzi batandukanye bemeza ko ari umwe mu bakinnyi bafite impano karemano kandi bafite icyerekezo cyo kuzakina umupira ku rwego rwo hejuru mu myaka myinshi iri imbere.

Niba akomeje gukina ku rwego ariho ubu, Lamine Yamal ashobora kuzakurikira inzira z’abakinnyi nka Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, bigeze kwitwara neza bakiri bato.
Mu gihe Ballon d’Or izatangazwa mu mpera z’uyu mwaka, benshi bari gutekereza ku bakinnyi bakomeye ku Isi barimo Jude Bellingham, Kylian Mbappé na Erling Haaland, ariko impande nyinshi ziri gutangira kwibaza niba Lamine Yamal atari we ukwiye gutoranywa nk’umukinnyi w’umwaka, bishingiye ku musaruro udasanzwe yatanze kuri FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne.