Ibihuha byakwirakwijwe na Franco Mastantuono ni ibinyoma! Nubwo mu minsi yashize havuzwe ko umubano wa Lamine Yamal n’umuhanzi Nicki Nicole, amakuru mashya yemezwa n’inshuti yabo magara Nico Williams agaragaza ko urukundo rwabo rugikomeje kandi rufite imizi.
Nico Williams, umukinnyi wa Athletic Bilbao akaba n’inshuti magara ya Lamine Yamal, yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko mu telefone ya Yamal harimo amafoto ari kumwe na Nicki Nicole. Yahise yandikaho amagambo agira ati: “Umuhungu wanjye ari mu rukundo”, agaragaza ko nta kibazo kiri hagati yabo.
Uretse ibyo, bombi baracyakurikirana ku mbuga nkoranyambaga, bakajya banakora Like ku mafoto y’undi, ikimenyetso cy’uko bagifitanye umubano mwiza kandi bishimanye. Ibi byose birerekana ko inkuru zavugaga ko bashwanye zari ibihuha bidafite ishingiro.
Hari n’amakuru yizewe avuga ko Nicki Nicole amaze iminsi ashyigikira ibikorwa bya Lamine Yamal mu buryo bweruye, ndetse inshuti zabo zikemeza ko bafitanye umubano udasanzwe.
Abakunzi babo bakomeje kugaragaza akanyamuneza ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakandika amagambo agaragaza ko bishimiye kubona urukundo rwabo bombi rugikomeje.
Ibyavuzwe n’abanyamakuru bamwe, byasaga nk’ibigeragezo byo gucamo igikuba hagati yabo, ariko nk’uko bivugwa mu mugani w’Abanyarwanda ngo: “Icyiza kiraragwa ntikirarirwa”, urukundo nyakuri ntirupfira mu magambo gusa.
