Imibare y’imikino n’ubuhanga bwihariye birerekana ko Lamine Yamal, umukinnyi wa FC Barcelona ukiri muto, ashobora kuba ari mu nzira yo kuba umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu mateka.
Ku myaka 17 y’amavuko gusa, Yamal amaze kugaragaza ubushobozi budasanzwe, bamwe bakaba batangiye kumugereranya na ba rutahizamu b’ibirangirire nka Lionel Messi La Pulga na Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro.
Nk’uko imibare ibigaragaza, Yamal amaze kugira uruhare mu bitego byinshi mu mikino itandukanye yakinnyemo, haba mu gutsinda no gutanga imipira yavuyemo ibitego, ibyo byose abikora mu gihe ataruzuza imyaka 18 y’amavuko.

Ugereranyije n’imibare ya Messi na Ronaldo ubwo bari bakiri mu myaka nk’iyi, Yamal afite icyizere kinini cy’ahazaza heza cyane.
Uko umwaka ugenda ushira, agenda yereka abafana ba ruhago impano n’ubuhanga budasanzwe bufite icyerekezo gikomeye.
Ibibazo abantu benshi bibaza, ese Lamine Yamal azabasha kugera cyangwa kurenza ibyo Messi na Ronaldo bagezeho? Ese azihanganira igitutu cyo kugereranywa n’aba bagabo b’amateka?
Nubwo ari kare cyane kuvuga ko azakora ibigwi nk’abo bakinnyi, hari icyizere ko natorerwa ku murongo mwiza, agafashwa neza, kandi agakomera mu mutwe no mu mubiri, azashobora kugera ku rwego rwo hejuru cyane. Akaba yatera ikirenge mu cy’abakinnyi bubatse amateka, ndetse akarenzaho.
