“Ntugire byinshi utekereza cyane, ubundi izatsindwa ku Cyumweru irazwi”, aya ni amagambo Lamine Yamal yabwiye Ibai Llanos, umunyamakuru w’Umunya-Espaigne uzwi cyane ukunda ikipe ya Real Madrid. Ibai yamubwiye ati: “Urabona koko i Santiago Bernabeu Stadium uzahaca uri umwere?” ubwo bari mu kiganiro cya Kings League cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, taliki ya 22 Ukwakira 2025.
Lamine Yamal umukinnyi w’ikipe ya Barcelona yamusubiza yisanzuye ati: “Uretse kuba uri kumbaza nk’umunyamakuru wabigize umwuga nawe ubwawe uzi ukuri!”
Ibai arongera ati: “Ariko i Santiago Bernabeu Stadium biragoye cyane ko wahakuru amanota, wizere ibyo nkubwira.”
Lamine Yamal araseka cyane, aramusubiza ati: “Oya se? Sinamenye ibyo uri kunganiriza nizere ko ibyo ndigutekereza aribyo uri kuvuga, nonese utekereza ko Real Madrid nubwo izaba iriwayo izaducika, ubwo duheruka gukina nayo twayitsinze ibitego 4-3!, ubwose uretse kumbaza ibibazo byo gutebya ntitwakora ikiganiro cyiza?, Njye nkubwije ukuri tuzatsinda Real Madrid ibitego bine k’ubusa!”
Mu kiganiro bagiranye bose basoje batebyako burya bwose agapira karidunda. Doreko hasigaye iminsi ibiri gusa ngo El Clásico ibe hagati y’amakipe yombi ubwayo atajya yumvikana habe n’agato yaba FC Barcelona na Real Madrid.















