Umukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne, Lamine Yamal, akomeje kugaragaza urugendo rudasanzwe mu mupira w’amaguru, aho yerekanye ko gutwara LaLiga, UEFA Champions League, Igikombe cy’Isi na Ballon d’Or icyarimwe atari inzozi zidashoboka kuri we.
Ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, Yamal w’imyaka 18 y’amavuko yahawe Di Stéfano Award, igihembo gitangwa n’ikinyamakuru MARC gihabwa umukinnyi mwiza w’umwaka muri Espagne. Ni igihembo cyamushimangiye mu ruhando rw’abahiga abandi, nyuma yo guhigika amazina akomeye barimo Kylian Mbappé, Vinicius Jr, Pedri na Raphinha.
Nyuma, Yamal yavuze ko iki gihembo ari ikimenyetso cy’urugendo rwe rwiza ndetse n’umusaruro w’ikipe ya FC Barcelona muri rusange. Yagize ati: “Ibihembo ntibivuga ko ari njye wakoze gusa, ahubwo bigaragaza uburyo ikipe yacu yabaye hamwe, igaharanira intsinzi. Binyongerera ishema kandi bintera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.”
Uyu musore, ukomeje guterwa ingabo mu bitugu n’abatoza ndetse n’abakunzi ba ruhago, yavuze ko intego ze zirimo kugera ku bikombe byose bikomeye umukinnyi ashobora gutwara, kandi ko adashidikanya ko azabigeraho mu gihe akomeje gukora nk’uku.
Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bakomeje kuvuga ko ubushobozi n’ubutwari Yamal yerekana mu kibuga bishobora kumuhindura umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu mateka ya ruhago, cyane cyane niba akomeje guhuza impano, ikinyabupfura n’umurava agaragaza buri munsi.















