Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ibihembo bigera kuri miliyoni 5 zโAmadolari ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru cyangwa akagira uruhare mu ifatwa ryโabayobozi bakuru bโumutwe wa AFC/M23. Iki cyemezo cyatangajwe mu itangazo ryasohowe na Minisitiri wโUbutabera, Constant Mutamba, ku wa 7 Werurwe 2025.
Abashakishwa barimo Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC, Bertrand Bisimwa uyobora umutwe wa M23, na Gen Maj Sultani Makenga ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri M23.
Aba bayobozi bashinjwa kugira uruhare mu makimbirane akomeje kwibasira uburasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi byโiki gihugu.
Iri tangazo rije mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kwibasirwa nโintambara hagati yโingabo za Leta (FARDC) nโumutwe wa M23.
Leta ya Congo ishinja uyu mutwe gushyigikirwa na leta yโu Rwanda, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana rwivuye inyuma.
Mu bihe byashize, Leta ya Congo yakunze gukoresha uburyo bwo gutanga ibihembo ku muntu wese wagaragaza aho abayobozi bโinyeshyamba baherereye cyangwa akagira uruhare mu ifatwa ryabo.
Iki cyemezo gishya cyafashwe nyuma yโuko AFC/M23 ikomeje kwagura ibice igenzura, bikabangamira gahunda za leta zo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Ni inshuro ya mbere leta ishyiraho ibihembo bifatika ku bayobozi ba AFC/M23 kuva uyu mutwe wongeye kubura imirwano mu 2021. Amakuru avuga ko ubufatanye bwโibihugu byo mu karere nโimiryango mpuzamahanga bukomeje gushakishwa mu gukemura iki kibazo mu buryo bwa dipolomasi.
Ni ukubitegereza niba iyi gahunda ya Leta ya RDC izatanga umusaruro mu gufata aba bayobozi cyangwa niba ibikorwa bya gisirikare bizakomeza gufata intera nshya.

















