Leta y’Ubuganda yakoze igikorwa cy’indashyikirwa ku muririmbyi w’icyamamare Jose Chameleone, cyane ko amagara ye atifashe neza muri iyi minsi. Amakuru aturuka hafi y’umuryango we avuga ko abaganga bamubwiye ko nakomeza gusuzugura kwivuza ashobora guhura n’ibibazo bikomeye bishobora no gutuma ahasiga ubuzima.
Mu rwego rwo kwerekana urukundo n’ubushake bwo gutabara, Perezida Yoweri Museveni, Umukuru w’igihugu cy’Ubuganda, yiyemeje gutanga inkunga yose ikenewe kugira ngo Chameleone avurwe neza kandi agarure ubuzima bwe nk’uko byahoze.
Iki cyemezo kigaragaza uburyo ubuyobozi bukomeye ku iterambere no ku mibereho y’abaturage, cyane cyane abahanzi bagira uruhare mu guteza imbere umuco n’imyidagaduro.
Kugeza ubu, Jose Chameleone arembeye mu mujyi wa Kampala aho akomeje kwitabwaho n’abaganga, ariko hakaba hateganyijwe ko azajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo ahabwe ubuvuzi buhambaye burenze ubw’aho ari.
Ni icyemezo gifite intego yo kurokora ubuzima bw’uyu muhanzi wubatse izina rikomeye mu muziki wa Afurika y’i Burasirazuba no hirya mu yaho.
Abakunzi b’umuziki n’abakurikiranira hafi ubuzima bwa Chameleone bakomeje kumusengera, bifuza kumubona agaruka mu buzima bwo gususurutsa abafana be.
Ibi kandi byerekana akamaro k’umuhanzi nk’umusimbura w’umutima w’umuco w’igihugu cye, aho agahinda ke kabaye ikibazo rusange.