Itsinda rinini ry’abafana ryari ryateraniye kuri Sitade ya Gaborone ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata, mu irushanwa rya FNB Golden Prix. Amatwi n’amaso ya benshi yari ahanzwe ku mukinnyi w’icyamamare w’Umunya-Botswana, Letsile Tebogo, wari wagarutse mu irushanwa nyuma yo kubura mu ryabaye mu 2024.
Tebogo yigaragaje ku buryo budasubirwaho, atsinda isiganwa rya metero 200 akoresheje amasegonda 20.23, ashimisha ibihumbi by’abafana bari baje kumushyigikira.
Mu magambo yivugiye yagize ati: “Iyi ni saison yacu yo gukosora ibyo twacikanyweho, ariko ubu ndi ku rutonde rw’abatsinze,” yarongeye agira ati: “Intego yari ugusoza ndi ku mwanya wa mbere no kwitwara neza, nk’uko twabikoze mu marushanwa ya 2023.”

Mu cyiciro cy’abagore, umunya-Afurika y’Epfo w’imyaka 17, Hanna Hope Vermaak, yegukanye intsinzi mu gusiganwa metero 100 akoresheje amasegonda 11.44, atsinda Viwe Jingqi mu buryo bushingiye kumuvuduko udasanzwe.
Ariko icyavugishije benshi ni umunya-Misiri Basant Hemida, wigaragaje mu gusiganwa metero 400, aho yashyizeho amanota mashya ya 50.77.
“Nishimye cyane,” yavuze Hemida. “Si ryo rushanwa risanzwe ryanjye, ariko nishimiye gutsinda metero 400 nyuma y’igihe kinini ntariruka. Ryari irushanwa rikomeye cyane.”
Mu bagabo, Umunya-Afurika y’Epfo Akani Simbine yatsindiye igikombe cya metero 100, atsinda Umunyakenya Ferdinand Omanyala.

“Iyi yari intsinzi ni umusaruro w’imyaka myinshi y’imyitozo no kwigomwa byinshi,” yavuze Simbine. “Ni ukurushaho gukora neza buri mwaka, kandi nishimiye kugaruka ndi umukinnyi w’isi.”
Ku ruhande rwa Tebogo, iyi ntsinzi we yabisobanuye ko ari intambwe ikomeye igaragaza ko Botswana yiteguye guhatana ku rwego mpuzamahanga.
“Nemera ko Botswana yiteguye Igikombe cy’Isi,” Tebogo arongera avuga ko. “Dufite inkunga ya Leta n’abaturage bacu beza. Twiteguye umwaka wa 2025.”
Irushanwa rya FNB Golden Prix ni rimwe mu marushanwa akomeye abanziriza Igikombe cy’Isi cya 2025, kizabera muri Botswana.