Abahanzi b’ibyamamare muri Uganda, Levixone na Desire Luzinda, basezeranye kubana akaramata mu birori bikomeye byabereye kuri Lake Victoria Serena Golf Resort and Spa, Kigo, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2025.
Ubu bukwe bwabereye mu rwego rwo hejuru bwitabiriwe n’inshuti nke za hafi ndetse n’imiryango yombi, bwari buyobowe na Apostle Grace Lubega, umushumba mukuru wa Phaneroo Ministries International. Byanashimangiwe n’uko aba bombi bari bamaze imyaka isaga itatu bakundana mu ibanga rikomeye, kugeza bahisemo kubishyira ahabona binyuze mu isezerano ry’ubushyingiranwe.
Levixone, wari wambaye imyambaro igezweho ijyanye n’igihe, yaserutse mu mwambaro w’icyatsi kibisi wijimye, nyuma akambara ikote ry’umweru ryatumye arushaho kugaragara neza nk’umugabo ugiye mu rugendo rushya rw’ubuzima. Umuherekeza we mukuru (Best Man), akaba n’inshuti ye magara, Andrew Kyamagero, yifatanyije nawe, mu gihe abasore bamwunganiraga bari bambaye imyambaro y’umukara, ishusho y’ubwitonzi n’uburemere bw’umunsi.
Ku ruhande rwa Desire Luzinda, yaserutse mu ikanzu y’ubukwe y’umweru isukuye, yagaragazaga ubwiza n’ubwitonzi bwe busanzwe, ishimangira ko ari umunsi udasanzwe w’imbamutima.
Mu byatangaje benshi, umuhanzi Eddy Kenzo yatanze impano idasanzwe yo kugabira abageni inka ebyiri, nk’ikimenyetso cy’urukundo no kubifuriza urugo ruhire. Iyi mpano yakiranwe amashyi n’ibyishimo n’abari bitabiriye, yongera kugaragaza uburyo abahanzi b’Uganda bakomeje kubaka umubano udasanzwe hagati yabo.
Ubu bukwe bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo muri Uganda no hanze yayo, cyane cyane kuko Desire Luzinda ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu myaka yashize, naho Levixone akaba umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bazwi cyane muri icyo gihugu.