Ikipe ya FC Barcelona yemeje ko rutahizamu wayo Robert Lewandowski yamaze kugaruka mu kibuga nyuma yโimvune yari imaze igihe imubuza gukina. Uyu mukinnyi wโUmunyapolonye yakoze imyitozo kuri uyu wa Gatanu hamwe nโabandi bakinnyi bose, mu myiteguro yo gucakirana na Inter Milan mu mukino ukomeye wa Champions League utegerejwe ku wa gatatu w’iki cyumweru dutangiye.
Nkโuko bitangazwa nโabari mu myitozo yโikipe, Lewandowski agaragaza imbaraga nโubushake bwo gufasha Barcelona kubona intsinzi, nyuma yo kumara iminsi atagaragara mu kibuga.
Umutoza mushya wa Barcelona, Hansi Flick, yemeje ko bishoboka cyane ko Lewandowski azaba ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, bitewe nโuko ameze neza kandi yerekanye ko yiteguye.
Lewandowski, wari waravunitse mu mukino wa shampiyona uheruka, yari akenewe cyane mu busatirizi bwโiyi kipe kuko nta rutahizamu urasimbura neza akazi ke.
Kugaruka kwe byazamuye icyizere mu bafana ba Barcelona ndetse nโabatoza, byโumwihariko mu gihe bagiye guhura nโikipe ikomeye nka Inter Milan ifite abakinnyi bafite ubunararibonye mu marushanwa ya mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, umukinnyi wโinyuma Alejandro Balde we ntarabona uburenganzira busesuye bwo kugaruka mu kibuga.
Abaganga ba Barcelona baracyakora uvuzi buhagije nyuma kugira ngo barebe niba ashobora kwifashishwa muri uwo mukino. Icyemezo cya nyuma kirafatwa mu masaha make ari imbere, bijyanye nโuko ubuzima bwe buzaba buhagaze.
Barcelona iritegura gukina na Inter Milan ku kibuga cyayo, Camp Nou, aho izaba ishaka kwihimura ku makipe yo mu Butaliyani amaze iminsi ayibera ibamba. Umutoza Flick yatangaje ko ari umukino ukomeye kandi ko bagomba kwitwararika mu buryo bwose bushoboka.
Lewandowski yasubiye mu kibuga mu gihe gikwiye, kuko Barcelona iheruka kunganya imikino ibiri ikurikiranye. Umusaruro muke umaze iminsi utuma abatoza nโabafana bacika ururondogoro, bityo gusubirana kwa rutahizamu mukuru bigaragazwa nkโumuti ushobora kuzahura ubusatirizi.
Ubuyobozi bwโikipe, abatoza ndetse nโabakinnyi bagenzi be bose bashimishijwe no kubona Lewandowski yagarutse afite imbaraga, ndetse banavuga ko afite inyota yo kongera gutsinda no gufasha ikipe kugera kure muri Champions League.
















